Ikipe ya Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yageze mu Rwanda aho izakirirwa na Al-Hilal SC mu mukino wa gatandatu w’amatsinda ya CAF Champions League.
Iyi itozwa n’umutoza wa Guy Bukasa yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 11 Gashyantare 2026.
Yazanye n’itsinda ry’abantu 40 barimo abakinnyi, abakozi n’abandi bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Don Jean-Luc Kapend.
Uyu mukino uzabera muri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu, tariki 14 Gashyantare 2026, guhera saa cyenda.
Kugeza ubu itsinda C riyobowe na Al-Hilal SC n’amanota umunani, ikurikiwe na MC Alger ifite amanota arindwi na Mamelodi Sundowns ifite amanota atandatu mu gihe FC Saint-Éloi Lupopo ifite amanota atanu.
Muri uyu mukino Al-Hilal SC izaba isabwa gutsinda cyangwa kunganya kugira ngo igere muri 1/4 cy’iri rushanwa Nyafurika ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Ni mu gihe FC Saint-Éloi Lupopo yo izaba isabwa gutsinda nibura ku kinyuranyo cy’ibitego bine, ariko Mamelodi Sundowns ikanganya na MC Alger, kugira ngo ibashe kurenga amatsinda.



