Akenshi na kenshi usanga abagore n’abakobwa bitega kwakira impano cyangwa indabo ku munsi witiriwe abakundana umenyerewe nka Saint Valentin ndetse abo bitagendekeye gutyo bakabifata nko kutitabwaho n’abakunzi babo hakabaho n’abo bisenyeye umubano.
Iyi nkuru iragaruka ku rubyiruko rugaragaza impamvu abakobwa baba biteze impano ku bakunzi babo.
Tariki ya 14 Gashyantare wiswe umunsi wa Saint Valentin cyangwa se umunsi wahariwe abakundana, ni umunsi uba urimo ibikorwa bitandukanye bisusurutsa abantu hashingiwe ku myiteguro yayo, ishobora gutuma utangira kwibaza ku rukundo nyakuri.
Sosiyete zicuruza ibintu bitandukanye nk’indabo zitangira kwamamaza hakiri kare ko zagabanyije ibiciro, izicuruza imikufi, amasaha ahenze, amasakoshi n’imyambaro zikakwibutsa ko ukwiye kuzigana kugira ngo wereke urukundo umukunzi wawe umugurira ibyo zicuruza.
Imvaho Nshya yaganiriye na bamwe mu rubyiruko bayibwira uko bumva uwakabaye afite inshingano zo gutanga impano n’impamvu akenshi bifatwa nk’aho ari itegeko kuba umusore cyangwa umugabo yakabaye yita ku mukobwa cyangwa umugore bakundana.
Iranzi Epiphanie asanga impamvu ari ihame ko abahungu cyangwa abagabo bagomba kwita ku bakobwa cyangwa abagore bakundana byaraturutse ku muco.
Yagize ati: “Ntekereza ko impamvu abakobwa benshi twitega impano ku munsi w’abakundanye [abakundana] byaturutse ku muco kuko Abanyarwanda dukura tuzi ko ko abagabo ari bo badufite mu nshingano mu buryo bumwe cyangwa ubundi kandi akaba ari we ugomba kwita ku mugore.”
Uwitwa Isimbi uvuga ko bitewe n’uko abahungu ari bo babwira abakobwa ko babakunda ku ikubitiro bityo ari na bo bakwiye kubaha impano.
Ati: “Nk’uko tubizi mu muco nyarwanda igitsina gabo ni cyo kigomba kwita ku gitsina gore niba mu rukundo umuhungu ari we utera intambwe ya mbere abwira umukobwa ko amukunda ni na we ugomba gufata iya mbere atanga iyo mpano, nta mukobwa ukwiye gufata iya mbere mu gutanga impano rwose.
Ku ruhande rw’abasore uwitwa Alnourd Niyonkuru avuga ko bitakabaye intambara ahubwo ko buri wese mu rukundo yaha mugenzi we impano cyane ko muba mufatanyije ibikorwa by’urukundo.
Ati: “Icya mbere cyo urukundo ntabwo ruba ari urwanjye njyenyine mfite uwo turufatanyije, ni yo mpamvu mvuga nti uyu munsi nyimuhaye nibura na we ejo yayimpa kandi aramutse ayingeneye Urukundo rwakomeza rukogera singombwa ko umuhungu ari we utanga impano gusa n’umukobwa yayimuha.”
Yunzemo ati: “Uzi iyo umukobwa yakuzaniye akantu ukuntu wumva mu mutima uruhutse, nibajya babona babishoboye bajye babikora batarindiriye ngo abasore babikore.”
Uwitwa Ngoga James we avuga ko gutanga impano ku mugabo cyangwa umusore ari imwe mu nshingano bafite nk’abagabo.
Ati: “Hari impamvu umugabo yitwa umugabo mu rugo undi akitwa umugore mu rugo. Iyo umuhungu akundana n’umukobwa hari inshingano agomba kugira rimwe na rimwe nkunda kubwira abantu ngo mufate umwanzuro gukundana, muzi ibyo mugiyemo, mufate inshingano.
Niba umunsi wa St Valentin ugeze ukaba ufite umukunzi kandi uzi icyo akunda mutegurire impano utitaye ko yaba na we ari buyiguhe.”
Icyakora abo basore n’inkumi bavuga ko bidakwiye ko hari abakobwa bibabaza cyangwa abagore ngo bigere n’aho bisenya umubano wabo, kuko kugeza ubu abakobwa bakwiye kumenya bakanasobanukirwa ihame ry’uburinganire, kandi no mu gutanga impano na bo bazitanga.
Ku munsi w’abakundana haba ibirori bitandukanye aho abakunzi basohokana, abandi bakajya ahantu bagasangira, bahana impano ziganjemo indabo, hakabaho n’abasore bategereza uwo munsi akaba ari wo bambikiraho impeta abakunzi babo babasaba ko bazababera abagore. Ni na ko byaraye bigenze ku muhanzikazi Marina Debora ayambikwa na Yvan Muziki bari bamaze igihe bakundana.