Samusure yageze i Kigali yakiranwa urugwiro
Amakuru

Samusure yageze i Kigali yakiranwa urugwiro

MUTETERAZINA SHIFAH

February 12, 2026

Umukinnyi wa filimi nyarwanda Kalisa Ernest uzwi nka Samusure yageze i Kigali yakiranwa urugwira n’inshuti ze n’abavandimwe.

Ni nyuma y’aho mu 2022 yumvikanye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga atabaza asaba abagiraneza ko bamufasha akabona uko yataha, aho yari mu mujyi wa Maputo muri Mozambique, dore ko yari yarahunze abendaga kumufungisha kubera amadeni yari ababereyemo.

Samusure yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026 yakirwa n’abantu benshi batandukanye barimo abakinnyi yakinishije muri filime ye yitwaga Makuta bari bambaye imipira yanditseho ngo ‘Welcome back Makuta, bisobanuye ngo ‘ikaze Makuta’ itangazamakuru ndetse n’abakunzi be.

Ubwo yabazwaga uko yakiriye kuba ageze i Kigali Makuta yavuze ko amarangamutima ye ya mbere yiganjemo ishimwe afitiye abantu.

Yagize ati: “Mbere na mbere ndashimira Imana kuko byose birashoboka, ikindi ndashimira umutima wanjye kuko iyo ntawugira sinari kugira igitekerezo cyo kwitabaza abantu ngo bamfashe kwishyura ibyari byatumye ngenda kandi narabikoze n’ibitarakunda bizakunda hamwe n’Imana.”

Samusure wari umaze imyaka 3 ahunze amadeni akerekeza mu gihugu cya Mozambique avuga ko aho waba uri hose n’ubwiza bwaho bwose ntacyaruta gakondo yawe.

Ati: “Hanyuma ikindi buriya nta kiruta iwabo w’umuntu aho wajya aho ariho hose ni yo haba mu cyogajuru nta hantu hashobora kukurutira iwanyu. Nkubu sinzi niba hari ikindi gihugu nshobora kwinjiramo ngo mbone abampobera gutya.”

Samusure yavuye ko mu Rwanda mu Ukwakira 2022, icyo gihe akaba yarahishuye ko yari yimukiye i Maputo muri Mozambique nyuma yo guhura n’ikibazo cy’abantu yari afitiye amadeni ndetse bamwe batangiye no kumurega.

Icyo gihe Samusure yifashishije imbuga nkoranyambaga atakambira buri wese kumurwanaho ngo arebe ko yakwigobotora ibyo bibazo byari byanamaze kugera mu nkiko akaba yanataha mu rwamubyaye.

Mu Ukuboza 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye Samusure igihano cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 3Frw ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Byahise bizamura ideni yari asanganywe dore ko yemeraga irya 7.400.000 Frw, ryahise ryiyongeraho ihazabu ya miliyoni 3 Frw bihita biba 10.400.000Frw.

Abafana ba Samusure biyemeje kumufasha ndetse bamwoherereza amafaranga nawe agenda akemura ibyo bibazo kuri ubu agahamya ko atashye i Kigali ibyinshi yaramaze kubishyira ku murongo kandi yiteguye kongera kwisuganya agatanga ibyishimo abinyujije mu gukina filime nk’uko byahoze.

Mubo yashimiye ku ikubitiro harimo Habyarimana Charles yavuze ko yamugize uwo ariwe kuko ariwe wamwise Samusure, Niyonizera Judith, Me bayisabe Irene n’abandi barimo abafana be baba mu mahanga no mu Rwanda.

Byari ibyishimo ku nshuti za Kalisa Erneste zaje kumwakira zambaye imipira yanditseho amagambo amuha ikaze
Samusure avuga ko nta hantu hamurutira iwabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA