Ingabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA) zinjije ku mugaragaro abasirikare bashya 545 barangije amahugurwa yabo y’ibanze ya gisirikare bahawe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Muri uyu muhango hari aba Suzofisiye 121 barangije amahugurwa y’amezi atandatu yo kuyobora na yo yatanzwe n’abarimu ba RDF.
Ibirori byo gusoza amahugurwa byabereye mu kigo cya gisirikare cya Camp Kassai giherereye i Bangui, biyoborwa na Nyakubahwa Prof. Faustin Archange Touadéra, Perezida wa Repubulika ya Santarafurika.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yari mu bashyitsi bitabiriye uyu munsi mukuru.
Umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika (CAR) urangwa n’ubufatanye bukomeye, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano n’amahoro, hakiyongeraho ibiganiro bya Politiki byo ku rwego rwo hejuru n’ibindi.
Mu birebana n’umutekano mu kubungabunga amahoro, Ingabo na Polisi by’u Rwanda bigira uruhare runini mu kugarura no kubungabunga umutekano muri icyo gihugu.
Guhera mu mwaka wa 2014, u Rwanda rusimburanya ingabo na Polisi boherezwa mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA).
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zizwiho gucungira umutekano Umujyi wa Bangui ndetse n’ibindi bice by’ingenzi by’igihugu, kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi banyacyubahiro ndetse zikaba zinagirana umubano mwiza n’abaturage baho.
Usibye ubutumwa bwa Loni, ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, aho u Rwanda rwohereje abasirikare barwo mu buryo butaziguye gufasha Santarafurika mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kugarura ituze.


