Sarah Micky yasohoye Filime ya mbere yise ‘Toxic’
Imyidagaduro

Sarah Micky yasohoye Filime ya mbere yise ‘Toxic’

MUTETERAZINA SHIFAH

January 23, 2026

Umukinnyi wa filime Sarah Kampire wamenyekanye cyane nka Micky mu yitwa ‘Impanga Series’ yashyize hanze filime ye ya mbere yise “Toxic” asobanura impamvu yayise atyo.

Uyu mukobwa umaze imyaka isaga ine ari muri sinema nyarwanda avuga ko gukora filime ye bisa nko gukabya inzozi.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari mu kiganiro n’imwe muri televiziyo zikorera ku murongo wa Youtube aho yagaragaje imvano y’iryo zina.

Ati: “Filime yitwa ‘Toxic’ kubera ko muri iyi minsi hari ukuntu abantu bajya bitiranya ibintu bakitiranya urukundo.

Ugasanga umuntu mukundana akaguhoza ku nkeke, agukubita, akubwira amagambo aguca intege.

Wowe kubera urukundo umufitiye ukirengagiza ibyo byose ukabyitiranya n’urukundo, ugakomeza ukamukunda abantu benshi bitiranya urukundo no guhoza ku nkeke ariko mu byukuri urukundo rwiza ntabwo ari urutuma ubura agaciro ukumva ubuze uwo uri we.”

Micky akomeza avuga ko numwo yamenyekanye muri Filime z’uruhererekane ariko kandi we yahisemo kuyikora mu buryo bwa filime zirangira.

Kampire avuga ko yari afite inzozi zo kugerageza ngo arebe ubushobozi bwe no gukurikira inzozi ze kuko yifuzaga kuzakora filime ze kandi yateye intambwe idasubira inyuma.

Ati: “Natangiye nifuza kuba umukinnyi wa filime, igihe kiragera nifuza kuba Producer ariko biratinda kugira ngo mbigereho, ariko ku bw’imbabazi z’Imana byarabaye. Ni ikintu ngiye gukomerezaho, ntabwo nzigera mpagarara, ku buryo nyine inzira yo kuba ‘Producer’ nzayigendamo neza.

Ndishimye cyane. Ntabwo nabasha kuvuga neza ibyishimo mfite, kuko bisa n’aho ndi kugenda ninjira mu nzozi zanjye.”

Filime “Toxic” ikurikirana inkuru y’umukobwa witwa Evie ukundana n’umusore Walein, ariko uwo musore afite umugambi wo kwihimura kuri se wa Evie, mu gihe Evie we azi ko akunzwe.

Uretse Impanga series Kampire Sarah yamenyekanye mu zindi nka “Bad Choice”, “Isi Dutuye”, “My Father In Law” ndetse na “Hidden Series”, agaragaza impinduka mu mikinire ye no kwagura impano.

Micky yatangiye urugendo rwo gukora Filime ze bwite
Micky avuga ko intambwe yateye idasubira inyuma

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA