Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane muri Kolari Ambassadors of Christ, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yahimbye akanayiririmba m bukwe bwe, yise ‘Mukunzi we’.
Ni indirimbo yise ‘Mukunzi we’ imaze imyaka 8 igiye hanze mu buryo bw’amajwi kuko yayiririmbye bwa mbere mu ijoro ry’ubukwe bwe bwabaye tariki 29 Nyakanga 2018.
Uwo muhanzikazi avuga ko yakoze agamije gushimira ababyeyi bamureze, inshuti n’abandi bamubaye hafi mu gihe cy’ubuzima ndetse no mu myiteguro y’ubukwe bose.
Muri iyo ndirimbo agira ati: “Umva mukunzi we, Uwiteka ashimwe we waduhuje imitima, urukundo rurimikwa, rutuma twiyemeza guhuza abacu ngo dushinge urugo rwacu, ariko mbere y’uko tuva aha ndagira ngo mfate umwanya muto nshimire ababyeyi bambereyeho, babyeyi ndashimye.
[…] Ni ukuri babyeyi ndashimye muzi aho mwankuye kugeza ubu, ibyanyu sinabirondora reka nsabe Uwiteka abibakubire. Nshuti bavandimwe nimureke ndirimbe nshima cyane Nyagasani ku bw’urukundo mwanyeretse […].”
Ni indirimbo yuje amarangamutima menshi ashimira imiryango yagiye imuba hafi mu buzima bwe kuko mu biganiro bitandukanye Uwera Sarah yagaragaje ko yavukiye mu muryango w’abana batanu aho ari we mukobwa wenyine icyakora ababyeyi babo bitabye Imana akiri muto.
Uretse ‘Mukunzi we’ Sarah Sanyu yakoze indirimbo zindi zirimo Mwana wanjye yaririmbye ayitura umwana we w’imfura, Umunsi mushya, n’izindi.
Uwera Sanyu Sarah yasezeranye n’umukunzi we Kayumba Aimé ku wa 29 Nyakanga 2018, ari na bwo yaririmbye iyo ndirimbo bivuze ko haburaga gato ngo imyaka 8 igere ikoze mu buryo bw’amajwi gusa.

