Sena y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gutumira Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo bijyanye na gahunda za Guverinoma zigamije gukemura ibibazo bikomeje kugaragara mu rwego rw’ubworozi, birimo izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiryo by’amatungo.
Ubwo butumire bwemejwe mu Nteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yasuzumaga raporo yakozwe nyuma y’ingendo Abasenateri bagiriye mu turere dutandukanye tw’Igihugu basuzuma uko ubworozi butera imbere.
Raporo igaragaza ko hari ikibazo cyo gutinda kugeza ku borozi intanga z’inka, bitewe n’ibura rya azote ikoreshwa mu kubika no gutwara izo ntanga.
Yanagaragaje ko indege nto zitagira abapilote (drones) zohereza intanga z’ingurube z’indobanure zitagera muri bimwe mu bice by’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke by’umwihari ibiri kure mu cyaro.
Abasenateri kandi mu nteko rusange bagize ku wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, bagaragaje ko politiki yo kororera mu biraro itubahirizwa uko bikwiye, kuko hari aho amatungo akigaragara yororerwa ku gasozi.
Banenze kandi ko nta mabwiriza asobanutse agena ibiciro by’imiti y’amatungo. Ubwishingizi bw’amatungo bwavuzweho kuba bukubiyemo gusa indishyi ku matungo yapfuye, ntibwishingire amafaranga y’ubuvuzi.
Hanavuzwe imihanda mito ijya mu byaro (feeder roads) imeze nabi, bigatuma aborozi bagorwa no kugeza umusaruro ku masoko.
Abasenateri banagaragaje ko ibiciro by’ibiryo by’amatungo biri hejuru kubera umusaruro muke w’ibigori n’ibindi bikoresho by’ibanze bikenerwa, ndetse no kuba nta ubugenzuzi buhagije mu nganda zitunganya ibyo biryo, bigatuma ku isoko hagera ibitujuje ubuziranenge.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko umubare w’amatungo wiyongera kandi hakiyongeraho amoko atandukanye, ariko uburyo bw’ubwishingizi bukomeje kunanira aborozi.
Yagize ati: “Iyo itungo rifite ubwishingizi ripfuye, isosiyete y’ubwishingizi ni yo igenzura icyateye urupfu, akenshi ikavuga ko umworozi yagize uruhare mu rupfu kugira ngo yirinde kwishyura indishyi.
Aborozi barasaba ko habaho urwego rwigenga rwemeza impamvu nyakuri yishe itungo.”
Senateri Nsengiyumva Fulgence we yavuze ko ibiryo by’amatungo bigihenze, nubwo hari aborozi bagerageza kubyikorera ubwabo.
Ati: “Ibiryo by’amatungo biracyahenze, nubwo aborozi bari kugerageza kubyikorera.”
Ku bijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo, Senateri Ngarambe Télesphore yavuze ko ubushobozi bwa laboratwari zitanga serivisi z’amatungo butangana mu gihugu.
Yagize ati: “Hari laboratwari eshanu z’amatungo, ebyiri muri zo ziri mu Ntara y’Iburasirazuba, mu gihe Intara y’Amajyaruguru nta n’imwe ifite. Aborozi batubwiye ko amatungo apfa kubera ko ibisubizo by’ibizamini bitinda kubageraho kubera intera ndende. Hari n’imiti ihabwa itazwi inkomoko yayo.”
Senateri Umuhire Adrie yavuze ko aborozi binubira imiti ihenze kandi idafite ubuziranenge.
Ati: “Hari imiti ihenze kandi itujuje ubuziranenge. Aborozi bavuze ko imiti yica uburondwe akenshi iba itujuje ubuziranenge ndetse ishobora no guteza ubuhumyi inka.”
Yongeyeho ko hari aborozi bo mu Mujyi wa Kigali batemererwa gusana cyangwa kongera kubaka ibiraro by’amatungo.
Senateri Dusingizemungu Jean Pierre yasabye ko hashyirwa imbaraga mu guteza imbere ubworozi bw’umwuga n’ubw’amatungo mato.
Yagize ati: “Ubworozi bw’inkwavu, iyo bukozwe neza, bushobora gutanga umusaruro mwinshi hadakenewe ibiryo byihariye. Inkwavu zitanga inyama nziza z’umweru.”
Senateri Mukabaramba Alvera yagarutse ku igenzura ry’imiti y’amatungo.
Yagize ati: “Ku miti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu, hari urwego ruzwi rushinzwe kwinjiza no kugenzura iyo miti. Ariko ku miti y’amatungo, nta rwego rusobanutse ruyigenzura, kandi biragoye kubona farumasi y’amatungo yizewe.”
Senateri Cyprien Niyomugabo yashimangiye ko hakwiye gutezwa imbere ubworozi bw’amatungo mato.
Ati: “Dukwiye gushishikariza abantu korora amatungo mato nk’inkwavu, ashobora gufasha mu kongera umutekano w’ibiribwa. Hari abantu bagifite imyumvire mike, bagahitamo inyama z’inka zitari nziza kurusha inyama nziza z’amatungo mato, bitewe n’uko bumva ko amatungo mato adakwiriye kuribwa.”