Inteko rusange umutwe wa SENA nyuma yo gukora isuzuma rusange kuri uyu wa 20 Mutarama 2025, yemeje Dr Kadozi Edouard, nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru (HEC).
Undi muyobozi wemejwe ni Muhongerwa Agnes, nk’Umugenzuzi Mukuru wa Gender Wungirije Ushinzwe Kurwanya Akarengane n’Ihohoterwa bishingiye kuri Gender.
Dr Kadozi yemejwe n’Inteko rusange n’amajwi yose uko ari 23, nta wifashe nta jwi ry’imfabusa ryabonetse mu gihe Muhongerwa Agnes yemejwe ku majwi 22, nta wifashe ariko habonetsemo 1 ry’impabusa.
Ku wa 17 Mutarama 2025 ni bwo hasohotse itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryemeza ishyirwaho rya bamwe mu bayobozi batandukanye barimo Dr. Kadozi, Muhongerwa Agnes n’abandi.
Dr Kadozi yahoze ari mwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda no muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), yigisha ishami ry’ubukungu n’iterambere mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, afite ubunararibonye bw’imyaka 14 mu bijyanye no kubakira abantu ubushobozi mu bucuruzi, ubukungu, ikoreshwa ry’ingufu, kubungabunga ibidukikije n’ibindi.
Mu mwaka wa 2019 ni bwo yabonye impanyabumenyi y’ikirenga (PhD), mu bijyanye n’ubukungu ayikuye muri Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi, anafite master’s yakuye muri kaminuza Tsinghua University yo mu Bushinwa, akagira n’indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ni mu gihe Muhongerwa Agnes, wemejwe ku mwanya w’Umugenzuzi Mukuru wa Gender Wungirije Ushinzwe Kurwanya Akarengane n’Ihohoterwa bishingiye kuri Gender, yavutse 1978, akaba yaranakoze mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda.