Sena yemeje Mukantaganzwa na Hitiyaremye ku myanya mishya bashyizwemo
Politiki

Sena yemeje Mukantaganzwa na Hitiyaremye ku myanya mishya bashyizwemo

SHEMA IVAN

December 5, 2024

Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yemeje ishyirwaho rya Domitilla Mukantaganzwa ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Hitiyaremye Alphonse ku mwanya wa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154 tariki 3 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Domitilla Mukantaganzwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga naho Alphonse Hitiyaremye, agirwa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2024, ni bwo Inteko rusange ya Sena y’u Rwanda yemeje ishyirwaho rya Domitilla Mukantaganzwa ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Alphonse Hitiyaremye ku mwanya wa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga nyuma yo kugezwaho Raporo ya Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere isanga bafite ubumenyi n’ibisabwa mu kuzuza neza inshingano bahawe.

Inteko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 86 ivuga ko Sena ifite ububasha bwo kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi banyuranye barimo Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga.

Inteko Rusange ya Sena yemeje Domitilla Mukantaganzwa na Alphonse Hitiyaremye ku myanya mishya bahawe

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA