Sena yemeje Ntibitura wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba
Politiki

Sena yemeje Ntibitura wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

ZIGAMA THEONESTE

November 27, 2024

Inteko Rusange y’Umutwe wa Sena y’u Rwanda yemeje ishyirwaho rya Ntibitura Jean Bosco ku mwanya wa  Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, imusaba gukemura ibibazo byugarije iyo Ntara birimo ubukene mu baturage, ingengabitekero ya Jenoside n’ibikorwa remezo bidindiza ubuhahirane bw’abaturage.

Abasenateri 25 bose bamwemeje, bari bagize Inteko rusange yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024, nyuma yo kugezwaho Raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Iimiyoborere muri Sena, aho yasuzumye dosiye ye, ikanagirana na we ibiganiro, tariki ya 26 Ugushyingo 2024.

Mu kugaragaza iyo raporo, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena, Dr Kaitesi Usta yasobanuriye Inteko rusange ya Sena, ko mu gusuzuma dosiye ya Ntibitura habayeho kuyigenzura no kuganira na we, basanga na we yiteguye guteza imbere Intara yahawe kuyobora.

Ati: “Yatugaragarije ko azaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya igwingira n’ubukene mu Ntara y’Iburengerazuba, twasanze iyi Ntara igaragaramo ubukene bwinshi. Mu Turere twose katari munsi ya 30% y’igipimo cy’ubukene.

Rero yatubwiye ko azaharanira kurwanya ubukene no gushyira imiyoborere n’imitangire ya serivisi binoze.”

Inshingano za Guverineri harimo kuyobora imirimo y’Intara, kugira inama inzego ziyoboye Intara, kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu, kumenyesha ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu, uko Intara iteye n’ikiyibayeho cyose, kandi gikwiye kwitabwaho, agatanga na raporo y’Intara n’iy’Uturere tuyigize.

Ashinzwe gutumiza no kuyobora inama ya komite y’umutekano kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yemeje ku rwego rw’Intara no mu Turere, gutumiza rimwe mu mwaka, n’igihe bibaye ngombwa inama y’abayobozi mu nzego za Leta n’inzego z’abafatanyabikorwa zikorera muri iyo Ntara no gukora izindi nshingano yaba yasabwe n’Urwego rumukuriye.

 Abasenateri batanze ibitekezo kuri Dosiye ya Ntibitura

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko Intara y’Iburengerazuba yumvikanyemo iyegura rya hato na hato ry’abayobozi mu Turere twa Rusizi na Karongi.

Yabajijje abagize Komisiyo ati: “Uretse kureba mu itegeko tukareba ibyo Guverineri aba agomba gukora, ubunararibonye n’inshingano agomba gukora, yaba yarababwiye ikibazo kiri muri iriya Ntara. Hari bombori bombori ihorayo, mwaba mwaraganiriye akababwira niba yaragezeyo. Ngira ngo muganira yababwiye ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari icyo agomba kwitaho.”

Senateri Uwizeyimana yongeyeho ati: “Hari ubwo twemeza umuyobozi ugasanga inshingano zamunaniye. Icyo tugamije ni ugushyira umuturage ku isonga”.

Senateri Niyomugabo Cypirien we yavuze ko mu Ntara y’Iburengerazuba hari ikibazo cy’ubukene n’icy’abana bagwingiye ndetse no kubura ibikorwa remezo.

Ati: “Twigeze kujyayo[…] ugomba gusiga imodoka ukagenda amasaha atatu, ukabona kugera kuri Nyabarongo, hagomba kwitabwaho mu buryo bwihutirwa. Ni intara kandi ifite Pariki ya Gishwati-Mukura, ikeneye imihanda kuko hari ubwo amata abura uko agera aho bayakeneye.”

Niyomugabo yanavuze ku kibazo cy’umwe mu barokotse Jenoside wishwe n’ibindi bibazo yifuza ko umuyobozi ugiyeho yabyitaho kandi akaba amushyigikiye anamufitiye icyizere cyo kuzafasha mu gukemura ibibazo biri muri iyo  Ntara.

Dr Kayitesi Usta uyoboye Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena yasubije ko we na bagenzi be bagize Komisiyo, mu biganiro bagiranye na Ntibitura, yababwiye ko azi ibibazo by’imihanda idahagije ituma umusaruro w’amata n’ibihingwa utagezwa ku isoko kandi banamugaragariza ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside iri muri iyi Ntara.

Inteko Rusange y’Umutwe wa Sena y’u Rwanda yemeje ishyirwaho rya Ntibitura Jean Bosco

Yagize ati: “Amahirwe yo kurwanya ubukene arahari. Abagize Komisiyo hari abagaragaje ko umubare munini cyane w’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ho ubarizwa, ibyo tubona ahanini bigira icyo bipfana n’ayo mateka, ivangura n’ibisigisigi bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni na yo mpamvu yatubwiye ko ibyo azitaho ari ubumwe n’ubwiyunge.”

Dr Kaitesi yakomeje avuga ko Ntibitura afite ubumenyi buhagije bwo guhuza ibikorwa by’Intara y’Iburengerazuba kandi Sena yamwijeje ko izafatanya na we guteza imbere abaturage.

Inteko rusange ya Sena yemeje Ntibaruta Jean Bosco ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba nyuma yo kunyurwa n’ibisobanuro bya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere.

Abasenateri bose bakaba bamutoye ku bwiganze busesuye.

Ntibitura Jean Bosco ni Umunyarwanda wavuze tariki ya 3 Nzeri 1975, yize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gusemura indimi (Masters of Arts in Translation and Interpretation studies) muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yakoze imirimo itandukanye muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu (MINENTER), ndetse mbere yo guhabwa inshingano zo kuba Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutasi n’umutekano mu rwego rushinzwe ubutatsi mu gihugu (NISS), akaba yaranakoze no muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi.

Tariki ya 23 Ugushyingo 2024, ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Ntibitura Jean Bosco Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, asimbuye Dushimimana Lambert wari kuri uwo mwanya kuva muri Nzeri 2023.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA