Kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026, Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko rw’akazi muri Senegal, bakiriwe na Komite itegura Imikino Olempike y’Urubyiruko (Youth Olympic Games 2026) izabera i Dakar muri Sénégal muri uyu mwaka wa 2026.
Minisitiri Mukazayire yasangije iyi komite ubunararibonye bw’u Rwanda bwo kwakira no gutegura Shampiyona y’Isi y’Amagare, yabereye mu Mujyi wa Kigali muri Nzeri 2025.
Itsinda riteguye iyo mikino ku rubuga rwa X ryatangaje ko impande zombi zagaragaje ubushake bw’imikoranire iganisha ku guteza imbere siporo muri Afurika.
Iyi mikino Olempike muri Senegali iteganyijwe gutangira gukinwa kuva tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2026, ikazaba ibaye ku nshuro ya mbere ibereye muri Afurika
U Rwanda ruri mu bihugu bizakina iyi mikino ndetse hashize igihe Minisiteri ya Siporo ifatanyije n’amashyirahamwe ikorana na yo batangiye igikorwa cyo guhitamo abana bazategurirwa kwitwara neza mu mikino irimo uwo koga, uw’amagare n’imikino ngororamubiri.
Minisitiri Mukazayire muri urwo ruzinduko rw’akazi muri Sénégal, ku wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, yashyikirije Perezida Bassirou Diomaye Faye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

