Senegal: Prezida Faye yasheshe Inteko Ishinga Amategeko
Mu Mahanga

Senegal: Prezida Faye yasheshe Inteko Ishinga Amategeko

KAYITARE JEAN PAUL

September 13, 2024

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegali ku mugoroba w’ejo ku wa Kane yatangaje ko yasheshe Inteko Ishinga Amatageko yari yiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ijwi rya Amerika ryatangaje ko Perezida Faye yahise atangaza ko amatora yo gusimbuza abagize inteko yasheshwe azaba ku itariki ya 17 z’ukwezi kwa 11.

Avugira kuri televiziyo y’igihugu, Perezida Faye yavuze ko yifuza kugira inteko imufasha gusohoza imigambi yasezeranije igihugu.

Faye w’imyaka 44 yagiye ku butegetsi mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka asezeranya abaturage kuzana impinduka zidasanzwe mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Izo mpinduka yifuza kenshi zagiye zihura n’imbogamizi zo kutagira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA