Senegal yasabye iperereza kuri ruswa Maroc yaba yarahaye CAF
Siporo

Senegal yasabye iperereza kuri ruswa Maroc yaba yarahaye CAF

SHEMA IVAN

March 18, 2026

Guverinoma ya Sénégal yasabye ko hakorwa iperereza kuri ruswa ishobora kuba yaratanzwe mu ifatwa ry’icyemezo cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika(CAF), nyuma y’uko Akanama gashinzwe Ubujurire kemeje ko iki gihugu cyamburwa Igikombe cya Afurika cya 2025 kigahabwa Maroc.

Mu itangazo iyo Guverinoma yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, yavuze ko icyemezo cya CAF gitesha agaciro icyizere yari ifitiwe kandi kibogamye.

Yagize iti: “Guverinoma ya Sénégal ibabajwe n’icyemezo cy’Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF, cyambura Ikipe y’Igihugu ya Sénégal Igikombe cya Afurika cya 2025 kigahabwa Maroc.

Mu buryo bukomeye kandi budasanzwe, icyemezo ntabwo gikurikije amahame agenga umupira w’amaguru, ariko koroherana, ubudahemuka n’icyubahiro gishingiye ku bunyakuri.”

“Aha harimo gusobanura nabi amategeko, byatumye hafatwa umwanzuro udashingiye ku mategeko.”

Sénégal yakomeje isaba ko inzego mpuzamahanga z’amategeko kubijyamo zikareba ibibazo biri mu ishyirahamwe.

Yagize iti “Sénégal ntabwo izihanganira uyu mwanzuro urimo kudakorana kw’inzego, udaciye mu mucyo, ndetse uhabanye n’icyubahiro cy’umupira w’amaguru. Sénégal inenze byimazeyo uyu mwanzuro udakwiriye.”

“Bityo irahamagara inzego zishinzwe iperereza ku rwego mpuzamahanga kureba ruswa iri mu bayobozi ba CAF. Sénégal izatanga ubufasha bwayo muri ibyo bikorwa n’iyo byaba kujya imbere y’inkiko, kugira ngo ubutabera mu mupira w’amaguru bwongere bugaruke.”

Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF kashingiye ku Ngingo ya 84 y’Amategeko y’Igikombe cya Afurika (AFCON), kemeza ko Ikipe y’Igihugu ya Sénégal iterwa mpaga ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025 muri Maroc, ku bitego 3-0 by’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Maroc FRMF”.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA