Seninga Innocent yagizwe umutoza wa Gendarmerie Nationale FC yo muri Djibouti
Siporo

Seninga Innocent yagizwe umutoza wa Gendarmerie Nationale FC yo muri Djibouti

SHEMA IVAN

September 2, 2024

Umutoza Seninga Innocent yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongera kongerwa muri Gendarmerie Nationale FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Djibouti.

Seninga yari amaze umwaka nta kazi afite nyuma yo gutandukana na Sunrise FC kubera umusaruro muke.

Iyi kipe ya Gendarmerie Nationale FC yashinzwe mu mwaka wa 2002, ikaba ikinira kuri Stade de Ville yakira abantu 20.000.

Uyu mugabo w’imyaka 45, yatoje amakipe atandatu mu Rwanda, arimo Isonga FC, Kiyovu Sports, Etincelles FC (yanyuzemo inshuro ebyiri), Police FC, Musanze FC (agiyemo ku nshuro ya kabiri), Bugesera FC na Sunrise FC.

Seniga kandi yabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi itozwa na Mashami Vicent.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA