Serge Mwambali yagizwe umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports
Amakuru

Serge Mwambali yagizwe umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports

SHEMA IVAN

September 23, 2025

Serge Mwambali yagizwe umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports, asimbuye Ayabonga Lebitsa watandukanye na yo mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025/26 utangira.

Ibi byatangajwe n’iyi kipe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Yagize iti “Serge Mwambali ni umutoza wacu mushya wongerera imbaraga abakinnyi. Afite impamyabushobozi mu bujyanama ku musaruro muri siporo n’indi yo mu bijyanye no gusesengura urwego rw’imbaraga z’abakinnyi zombi yakuye muri University of Leipzig mu Budage.”

Uyu mugabo yasimbuye Umunyafurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa, wasezeye Rayon Sports asubira iwabo kubera ibibazo by’umuryango.

Andi makipe Mwambali yanyuzemo nk’umutoza wongera imbaraga ni AS Kigali na Police FC na APR Basketball Club.

Rayon Sports FC iri kwitegura umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup izasuramo Singida black Stars yo muri Tanzania ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, kuri Azam Complex Stadium i Dar es Salaam muri Tanzania.

Umukino ubanza wabereye i Kigali Rayon Sports yatsinzwe igitego 1-0.

Ikipe izakomeza hagati y’impande zombi izahura n’izava hagati ya Flambeau du Centre yo mu Burundi na Al Akhdar SC yo muri Libya mu ijonjora rya kabiri.

Serge Mwambali yagizwe Umutoza wongerera abakinnyi imbaraga muri Rayon Sports

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA