Shakib Lutaaya uzwi cyane mu mukino w’iteramakofi muri Uganda akaba n’umugabo w’umuherwekazi Zari Hassan yateye utwatsi amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yatandukanye n’umugore we.
Ni ibihuha bimaze iminsi bivugwa hashingiwe ku ko aba bombi baba mu bihugu bitandukanye aho umugore aba muri Afurika y’Epfo umugabo akaba muri Uganda.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Sanyuka tv kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026, akabazwa niba koko yaratandukanye n’umugore we nkuko bimaze iminsi bivugwa.
Mu gusubiza yagize ati: “Ayo makuru ni ibihuha. Uko tutigeze tuza kubabwira ngo turimo guteretana ninako tutaza kubabwira ngo twatandukanye.”
Mureke abantu bakomeze babifate uko bashaka, mwikomeza guha abanya-Uganda ibitari byo ku mbuga nkoranyambaga.”
Icyakora mu gusoza ubutumwa bwe yagaragaje ko we n’umugore we babanye neza kandi bombi buri wese azi icyo gukora gusa kuba bakundana bitababuza kwita ku bucuruzi buri wese akora n’aho abukorera.
Shakib Lutaaya n’umugore we Zari Hassan bashyingiranwe mu isezerano ry’idini rya Islam tariki 16 April 2023 bivuze ko bamaranye imyaka itatu.
