Shallipopi agiye gutaramira i Kigali
Imyidagaduro

Shallipopi agiye gutaramira i Kigali

MUTETERAZINA SHIFAH

April 4, 2026

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria Crown Uzama uzwi cyane mu muziki nka Shallipopi agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo kiswe ‘Africast Fest: A Shallipopi Xperience’.

Amakuru y’uko uwo muhanzi azataramira mu Rwanda yatangajwe n’abarimo gutegura icyo gitaramo babinyujije ku nteguza bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo mu ijoro ry’itariki 03 Mata 2026.

Ni igitaramo cyateguwe ku bufatanye na rumwe mu nganda zikora ibinyobwa mu Rwanda mu rwego rwo gushyira ku mugaragaro ikinyobwa cyabo gishya cyamaze gushyirwa ku isoko no kukigeza ku bazitabira icyo gitaramo bagasusuruka banasangira icyo kinyobwa.

Uretse urwo ruganda kandi icyo gitaramo kirimo gutegurwa n’izindi kompanyi zirimo Groove Kigali ndetse na Intore Entertainment zose zimaze igihe zitegura ibitaramo binini zigamije gushimisha Abanyarwanda.

Shallipopi ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, aho indirimbo ze nka Laho zikomeje kwigarurira imitima y’urubyiruko hirya no hino ku mugabane wa Afurika ari nabyo abateguye icyo gitaramo bashingiyeho bamutumira.

Biteganyijwe ko uwo muhanzi azataramira mu Rwanda tariki 29 Gicurasi 2026, mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali kikaba ari kimwe mu bitaramo byitezweho gushimisha abakunzi b’imyidaduro mu mwaka wa 2026.

Shallipopi ari mu bahanzi bakundwa n’urubyiruko kubera indirimbo ze

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA