Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali: U Bubiligi bozohereza abakinnyi 40
Amakuru

Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali: U Bubiligi bozohereza abakinnyi 40

ZIGAMA THEONESTE

September 3, 2025

Ikipe y’Igihugu yo gusiganwa ku magare y’u Bubiligi igizwe n’abakinnyi 40 ni yo izitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare “2025 UCI Road World Championships” izabera i Kigali kuva tariki ya 21-29 Nzeri 2025, ariko ntizaba irimo umukinnyi w’icyamamare Lotte Kopecky.

Kopecky yegukanye inshuro ebyiri zikurikirana isiganwa ry’amagare ku Isi ry’abagore mu 2023 na 2024, akaba yaramaze gutangaza ko atazitabira iryo rushanwa.

Kopecky yafashe icyo cyemezo nyuma yo kugira imvune y’umugongo yagiriye muri Giro d’Italia Women muri Nyakanga 2025.

Nubwo yongeye kugaruka mu marushanwa mu kwezi kwa Kanama mu isiganwa Tour de l’Ardèche ribera mu Bufaransa umutoza mukuru w’ikipe y’u Bubiligi Ludwig Willems yavuze ko uyu mukinnyi atiteguye ku rwego rwiza ku buryo yakwitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali 2025.

Yagize ati: “Yari afite icyizere cyo kongera kugaragara ku rwego rwiza mu byumweru bya nyuma ariko yahisemo kudakina i Kigali 2025 kuko yumva atiteguye 100%. Ahangayitse ku buryo bugaragara mu mitekerereze.”

Kutitabira UCI 2025 mu Rwanda kwa Kopecky byahungabanyije cyane ikipe y’u Bubiligi ariko Willems yemeza ko azakoresha abandi bakinnyi bafite ubushobozi.

Muri bo harimo Remco Evenepoel wegukanye igihembo cy’Isi mu 2022 i Wollongong akaba ashaka kongera gutwara umudari wa zahabu mu cyiciro cyo gusiganwa n’isaha, ku nshuro ya gatatu yikurikiranya nyuma yo kwegukana intsinzi mu 2023 i Glasgow no mu 2024 i Zürich.

U Bubiligi bubaye igihugu cya gatanu gitangaje urutonde rw’abakinnyi bazitabira UCI 2025, gikurikiye Amerika, u Bufaransa, Australia n’u Buholandi.

U Bubiligi buzahagararirwa mu byiciro byose birimo gusiganwa umuntu ku giti cye (Individual Time Trial), gusiganwa mu itsinda (Mixed Team Relay) ndetse no mu isiganwa ryo ku muhanda (Road Race).

Abakinnyi b’u Bubiligi bazahagararira igihugu muri Kigali 2025

Junior Women: Laura Fivé, Auke de Buysser – Sanne Laurijssen.

Junior Men: Thor Michielsen, Seff van Kerckhove, Mats Vanden Eynde, Edouard Claisse, Tuur Verbeeck, Reserves: Leander de Gendt, Mathias de Keersmaeker, Jinze Joris.

U23 Women: Lore De Schepper, Fleur Moors, Tess Moerman – Xaydée van Sinaey.

U23 Men: Jonathan Vervenne, Jarno Widar, Aaron Dockx, Kamiel Eeman, Tim Rex, Jasper Schoofs, Reserves: Milan Donie, Niels Driesen, Aldo Taillieu

Elite Women: Marthe Goossens, Justine Ghekiere,Marieke Meert, Julie van de Velde, Margot Vanpachtenbeke

Elite Men: Remco Evenepoel, Ilan van Wilder, Florian Vermeersch, Alec Segaert, Victor Campenaerts, Tiesj Benoot, Quinten Hermans, Xandro Meurisse, Cian Uijtdebroeks.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA