Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Imvaho Nshya

May 21, 2022

Taliki 21-05-2022

AS Kigali-Bugesera FC (Nyamirambo-15h00)

Espoir FC-Marines FC (Rusizi-15h00)

Taliki 22-05-2022

Gasogi United-Musanze FC (Nyamirambo-12h30)

Rayon Sports-Etincelles FC (Nyamirambo-15h00)

Rutsiro FC-Police FC (Rubavu-15h00)

Taliki 23-05-2022

Gorilla FC-APR FC (Nyamirambo-12h30)

Kiyovu-Etoile de l’Est FC (Nyamirambo-15h00)

Mukura-Gicumbi FC (Huye-15h00)

Taliki 21 kugeza 23 Gicurasi 2022 hateganyijwe imikino y’umunsi  wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere  mu bagabo.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 21 Gicurasi 2022, ikipe ya AS Kigali irakira Bugesera FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (15h00) naho  Espoir FC yakire Marines FC i Rusizi (15h00).

Taliki 22 Gicurasi 2022  imikino izakomeza aho Gasogi United izakira Musanze FC  i Nyamirambo (12h30), Rayon Sports yakire Etincelles FC  i Nyamirambo (15h00) naho ikipe ya Rutsiro FC yakire Police FC i Rubavu (15h00).

Imikino y’umunsi wa 28 izasozwa taliki 23 Gicurasi 2022 aho Gorilla FC izakira APR FC (12h30) naho Kiyovu yakire Etoile de l’Est FC (15h00). Iyi mikino yombi izabera kuri Sitade ya Kigali  i Nyamirambo. Ikipe ya Mukura izakira Gicumbi FC i Huye (15h00).

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 28,  shampiyona irahita isubikwa kugira ngo ikipe y’Igihugu “Amavubi” yitegure imikino gushaka itike ya CAN 2023. Shampiyona biteganyijwe ko izasubukurwa taliki 11 Kamena 2022 hakinwa imikino y’umunsi wa 29.

Mbere y’imikino y’umunsi wa 28, ikipe ya APR FC iyoboye urutonde n’amanota 60 inganya na Kiyovu. Ku mwanya wa 3 hari Rayon Sports n’amanota 44  ikurikiwe na AS Kigali (42), Mukura (41), Police FC (37),  Musanze FC (37), Espoir FC  (33), Marines FC (33),  Etincelles FC (31), Bugesera FC (30),  Gasogi United (30), Gorilla FC (29),  Rutsiro FC (26), Etoile de l’Est FC (26)  na Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 18.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA