Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 yashyizwe muri Nzeri
Siporo

Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 yashyizwe muri Nzeri

SHEMA IVAN

August 21, 2025

Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere, Rwanda (Premier League) rwatangaje ko shampiyona ya 2025/26 izatangira tariki ya 12 Nzeri 2025 igasozwa tariki ya 24 Gicurasi 2026.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, ni bwo uru rwego rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo rwashyize ahagaragara iyi ngengabihe nshya izakoreshwa.

Iyari isanzwe yashyizwe hanze na FERWAFA yateganyaga ko izatangira tariki ya 15 Kanama 2025 igasozwa ku wa 15 Gicurasi 2026 ariko bitewe ibikorwa byakozwe muri uko kwezi birimo gusuzuma ibyangombwa by’amakipe yemerewe gukina Icyiciro cya mbere, n’imikino ya gishuti by’umwihariko igamije kwerekana no kureba urwego rw’abakinnyi bashya.

Rwanda Premier League yemeje ko Shampiyona y’u Rwanda izatangira ku wa 12 Nzeri 2025, izasozwe ku wa 24 Gicurasi 2025.

Biteganyijwe ko mbere y’uko shampiyona itangira izabimburirwa n’umukino wa FERWAFA Super Cup, uzahuza APR FC yegukanye ibikombe byose na Rayon Sports yayiguye mu ntege.

Igikombe cya Shampiyona giheruka cyegukanywe na APR FC, kiba icya gatandatu yikurikiranya ndetse n’icya 23 mu mateka yayo.

APR FC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona giheruka cya 2024/25

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA