Sharon Ooja yagaragaje isura y’umugabo we
Imyidagaduro

Sharon Ooja yagaragaje isura y’umugabo we

MUTETERAZINA SHIFAH

June 28, 2024

Nyuma y’igihe kitari gito atagaragaza isura y’umugabo we, umukinnyi wa filime mu gihugu cya Nigeria, Sharon Ooja Egwurube, yashyize aramugaragaza.

Nk’ibindi byamamare byose Sharon yari asanzwe agaragaza ibihe by’umunyenga w’urukundo yabagamo n’umukunzi we ariko akirinda kumugaragaza.  

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram Sharon yashyize ahagaragara isura y’umugabo we mu mashusho agaragara ko yafatiwe mu bukwe bwabo bwabereye i Abuja, avuga ko ikigamijwe ari ukumugaragariza abafana be.

Mu magambo yaherekeje ayo mashusho yagize ati: “Ubu ni uburyo bwo kubereka umwami w’umutima wanjye, bidasubirwaho umutware wanjye, bakunzi kandi bafana banjye dore ni uyu wantwaye.”

Ni amashusho yagaragaje aba bombi basazwe n’ibyishimo, aho bagaragara nk’abiteguye gufata ifoto.

Sharon yasabwe anakobwa n’umukunzi we ku wa Kane tariki ya 27 Kamena 2023.

Ni ubukwe bwagaragayemo ibyamamare bitandukanye muri Sinema mu rwego rwo kumushyigikira, barimo Funke Akindele, Shaffy Bello, Ini Dima Okojie, Nancy Isime n’abandi.

Sharon yamenyekanye muri Filime zitandukanye zirimo Bad Comment yakinnye yitwa Emma, Still Falling akina yitwa Buno Kuku, Who’s the Boss yagaragayemo yitwa Liah n’izindi.

Sharon akoze ubukwe nyuma y’uko baheruka gusezerana imbere y’amategeko muri Werurwe, bakaba bahawe umugisha n’imiryango yombi tariki 27 Kamena 2024.

Si Sharon wenyine wakoze ubukwe mu byamamare byo muri Nigeria, kuko ku wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024, umuhanzi Davido na Chioma bakoze ubukwe nyuma y’igihe bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA