Sheebah Karungi yizihije isabukuru ya mbere ari umubyeyi
Imyidagaduro Mu Mahanga

Sheebah Karungi yizihije isabukuru ya mbere ari umubyeyi

MUTETERAZINA SHIFAH

November 11, 2025

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda Sheebah Karungi yagaragaje ko yishimiye kwizihiza isabukuru ku nshuro ya mbere yitwa umubyeyi agaragaza ko hari byinshi yamenye ko yari yifitemo nyuma yo kubyara.

Tariki 25 Ugushyingo 2024, ni bwo inshuti ya hafi ya Sheebah Roden Y Kabako, yatangaje ko uwo muhanzi yibarutse imfura akanagaragaza ko yabyariye muri Canada.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo, Sheebah Karungi yasangije ifoto ye ateruye umwana we ayiherekeresha amagambo agaragaza ko atewe ishema no kwizihiza isabukuru ye ku nshuro ya mbere yitwa nyina w’umuntu.

Yanditse ati: “Isabukuru ifite icyo ivuze mu buzima bwanjye yageze, nabaye umubyeyi muri uyu mwaka, hamwe n’ibyo nabaye mushya, namenye izindi mbaraga nari nifitemo ntari nzi, urukundo ntabasha gusobanura n’amahoro asendereye atangwa n’Uwiteka gusa, iyi paji n’iy’umuntu ku giti cye ituruka mu bitangaza by’Imana. Warakoze Nyagasani.”

Muri uyu mwaka Sheebah Karungi yujuje imyaka 36 kuko yavutse tariki 11 Ugushyingo 1989 avukira mu Mujyi wa Kampala mu gace kitwa Kawempe.

Uyu muhanzi yizihije isabukuru nyuma y’iminsi mike yakiriwe mu Bwongereza n’Umugabo witwa Jeff bivugwa ko ari se w’umwana we, ubwo yari yitabiriye igitaramo yahakoreye tariki 08 Ugushyingo 2025, ibyashimishije benshi mu babakurikira ku mbuga nkoranyambaga icyakora bombi bakaba baririnze kugira icyo babivugaho niba koko uwo mugabo yaba ari we se w’umwana.

Sheebah yagaragaje ko kuba yarabyaye mu mpera za 2024, abifata nk’impano, intsinzi n’intambwe idasanzwe yatejwe n’Imana kuko ari ikintu yakunze kugaragaza ko kimuhangayikishije mu myaka yabanje yose kugeza n’ubwo yasabye itangazamakuru kutazongera kumubaza ku bijyanye n’urubyaro rwe.

Sheebah yakunze kugaragaza ko ahangayikishijwe no kutabyara mu myaka yabanje

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA