Sheebah yibasiwe n’abatari bake nyuma yo kumenya uwo babyaranye
Imyidagaduro

Sheebah yibasiwe n’abatari bake nyuma yo kumenya uwo babyaranye

MUTETERAZINA SHIFAH

November 28, 2025

Umuhanzi Sheebah Karungi yibasiwe nyuma yo gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga se w’umwana we bagasanga ari Promoter Jaffer babyaranye uzwi cyane mu gutegura ibitaramo bitandukanye.

Kuva byatangira guhwihwiswa ko uyu muhanzikazi atwite byateye amatsiko abenshi mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro, bavuga yaba atwitiye umugabo ufite urugo.

Mu birori byo kwihiza isabukuru y’umwaka umwe y’umwana wa Sheebah, byabaye ku ya 24 Ugushyingo 2025, se w’umwana Promoter Jaffer yagaragaye mu birori ndetse we na Sheebah bafatanya gukata keke.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, ni bwo Sheebah Karungi yasangije amashusho abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga  ari kumwe na Promoter Jeff banezerewe.

Yanditse ati: “Umenye inkuru yanjye wakumva impamvu nezezwa n’ibyo Imana yakoze. Inkuru yari iy’Imana, buri ntambwe yose yari iyayo, imbogamizi na buri somo. Imana yaranturaga ku bw’uru rugendo rwose. Urugo rwacu ruzabe urw’ubuzima buzira umuze.”

Abenshi mu bamukunda bamwifurije ishya n’ihirwe icyakora hakabamo n’abamushinja gusenya urugo rw’uwo mugabo usigaye atuye mu Bwongereza.

Uwitwa Viper 256 Venom yamusubije ati: “Urigamba iby’uko warinzwe n’Imana kandi waramaze igihe ugenda ubundabunda kubera gutwara umugabo w’abandi, none urimo kwigamba.”

Nta na rimwe Sheebah Karungi arerura ngo avuge ko uwo mugabo ari se w’umwana we uretse kubigaragariza mu mashusho amwe n’amwe gusa Pomoter Jeff we yarabigaragaje ubwo yizihiza isabukuru ye agasangiza ifoto ari kumwe n’abakobwa be hamwe n’uwo mwana wa Sheebah.

Yandikaho ati: “Imana nishimwe ku bw’imyaka yanjye yiyongereyeho, uyu munsi ndishimira imigisha nahawe iruta indi. Umunezero wanjye, amahoro yanjye, baranyuzuza mu buryo amagambo atabasha gusobanura.”

Hari amakuru avuga ko Promoter Jaffer  yaba yatandukanye n’umugore we Diana, nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’uko yabyaranye n’umuhanzikazi Sheebah Karungi, bityo uwo muhanzikazi agahora ashinjwa gusenya urwo rugo kuko ngo byatangiye ari inshuti y’umugore gusa aza kumenyana n’umugabo nyuma.

Umwana wa Sheebah Karungi na Promoter Jaffar yitwa Amir akaba yaravutse tariki 24 Ugushyingo 2024.

Kuri ubu yujuje umwaka ndetse bikaba bivugwa ko ababyeyi be bombi baba baramaze kubana nk’umugore n’umugabo.

Ubutumwa Promoter Jaffer yasangije abamukurikira bwashimangiye ko ariwe se w’umwana wa Sheebah
Ubutumwa Promoter Jaffer yasangije abamukurikira bwashimangiye ko ari we se w’umwana wa Sheebah

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA