Shema Fabrice yifurije Amavubi intsinzi imbere ya Liberia
Siporo

Shema Fabrice yifurije Amavubi intsinzi imbere ya Liberia

SHEMA IVAN

September 24, 2026

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yifurije intsinzi Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu mukino izahuramo na Liberia mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Ni umukino uzabera ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X Fabrice yagaragaje ko ashyigikiye Amavubi, asaba Abanyarwanda gukomeza kuyashyigikira mu rugendo rwo gushaka itike y’iri rushanwa rizabera muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati: ati “Turabifuriza ibyiza byose ‘Amavubi’. Twese turi inyuma yanyu kandi Imana iduhe intsinzi, iryo ni ryo sengesho ryanjye. Igikombe cya Afurika 2027, mutwitegure.”

Ubu butumwa yabutanze mu gihe hakomeje kwibazwa niba azakomeza izi nshingano nyuma y’uko akatiwe igihano cy’amezi atandatu asubitse kubera ibyaha yari akurikiranyweho byo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yifurije Amavubi intsinzi imbere ya Liberia

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA