Shema Ngoga Fabrice wari umukandida rukumbi, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu myaka ine iri imbere.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, mu Nteko rusange isanzwe ya FERWAFA yabereye muri Serena Hotel, ni bwo habaye amatora ya Komite Nyobozi nshya yayo izayiyobora mu myaka ine iri imbere.
Shema wari wariyamamaje wenyine yatowe ku majwi 51 kuri 53 ni bo bamanitse ikarita yanditseho “YES” mu kugaragaza ko bamutoye. Nta “OYA” yamanitswe.
Shema asimbuye Munyantwali Alphonse wari kuri uyu mwanya kuva ku wa 24 Kamena 2023 kugira ngo irangize manda y’imyaka ine yari yatorewe Komite Nyobozi yari ikuriwe na Nizeyimana Olivier mu 2021.
Shema azakorana n’abarimo Mugisha Richard nka Visi Perezida wa mbere, uwa kabiri ni Me Gasarabwe Claudine, Komiseri ushinzwe imari ni Nshuti Thierry, ushinzwe amarushanwa ni Niyitanga Désiré.
Komiseri ushinzwe umupira w’abagore ni Gicanda Nikita, ushinzwe amategeko ni Me Ndengeyingoma Louise, Komiseri ushinzwe ubuvuzi ni Lt Col Mutsinzi Hubert naho Komiseri ushinzwe imisifurire ni Hakizimana Louis.
Perezida wa FERWAFA ucyuye igihe, Munyantwali Alphonse, yashimiye abamaze gutorwa, avuga ko abafitiye icyizere.
Ati: “Iyo ibintu ari byiza mujye mubishima. Turashimira Perezida wa Federasiyo n’abo bamaze gutorerwa hamwe, gufata icyemezo cyo guteza imbere umupira w’amaguru. Ntabwo ari ahantu mujya gusa nk’ugiye gusenga.”
Yongeyeho ati: “Mfite icyizere ko ’Dream Team’ izatugeza ku bintu byiza, ikipe ya Shema ikadutera ishema. Bazakora byinshi byiza kuturusha, ntabwo tubishidikanyaho. Aho bitagenze neza turisegura, ntabwo byaturutse ku bushake bwacu.”
Yashimiye Umukuru w’Igihugu ku buryo ashyigikira ruhago y’u Rwanda, ndetse n’izindi nzego zirimo Minisiteri ya Siporo na FIFA ku nkunga zazo.
Yongeyeho ati: “Dutashye twishimiye, njyewe na bagenzi banjye ikizasabwa cyose tuzagikora.”