Shema Ngoga Fabrice uri kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ko yigomwe miliyoni zisaga 290 z’amafaranga y’u Rwanda (ibihumbi 200 by’amadorali ya Amerika), ayashora mu mashuri yigisha umupira w’amaguru abakiri bato.
Ni amafaranga azagenerwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), asanzwe ahabwa abayobora amashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu bihugu by’Afurika buri mwaka.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 1 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Kanama 2025, Shema yasobanuye ko mu byo agamije mu gihe yaba atorewe kuyobora FERWAFA atari amafaranga ahubwo agamije guteza imbere umupira w’amaguru.
Yavuze ko nayobora imyaka ine ya manda ye, nk’uko amategeko ya FERWAFA abiteganya, mu bihumbi 50 by’amadolari y’Amerika azajya agenerwa na CAF ku mwaka, yose hamwe azaba amaze kuba 200 z’amadolari y’Amerika, yose azayashora mu kuzamura impano z’abakiri bato.
Ati: “Ninyobora imyaka 4, ayo mafaranga yose, ntanze uburenganzira ku bashinzwe umutungo wa FERWAFA, bazajye bayafata bayajyane mu ngengo y’imari yo guteza imbere iterambere ry’abakiri bato, ntafaranga na rimwe nshaka.”
Muri Nzeri 2024, ni bwo Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe yemeje ko amafaranga yagenerwaga abayobozi ba za Federasiyo kuri uyu mugabane yazamuweho 150% akagera ku bihumbi 50 by’amadolari y’Amerika nyuma yo gusanga abayobora amashyirahamwe ya ruhago nta mafaranga bagira.
Uyu mwanzuro wemejwe mu Nteko rusange ya CAF yabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 10 Ukwakira 2024.
Ubusanzwe, abayobozi b’amashyirahamwe ya ruhago muri Afurika bahabwaga ibihumbi 20 by’amadolari y’Amerika.
Shema Fabrice ari kwiyamamaza nk’umukandida rukumbi, mu matora ateganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025.