Shensea na Mavado bagiye gutaramira i Kigali
Amakuru

Shensea na Mavado bagiye gutaramira i Kigali

SHEMA IVAN

December 22, 2025

Shensea na Mavado bari mu bahanzi bakomeye muri Jamaica bategerejwe mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 3 Mutarama 2026.

Chinsea Linda Lee wamamaye nka Shensea ni umwe mu bahanzi bagezweho bikomeye mu muziki w’Isi. Yavutse tariki 1 Ukwakira 1996. Kugeza ubu amaze guhatanira ibihembo bibiri bya Grammy Awards yaba mu 2021 no mu 2023.

Uyu mugore ufite umubyeyi ukomoka ku mubyeyi w’Umunyafurika ariko w’umunya-Jamaica mu gihe se umubyara we ari Umunya-Koreya.

Shensea yamenyekanye mu ndirimbo nka Hit and Run, Lighter, Blessed n’izindi nyinshi zatumye izina rye riba ikimenyabose mu muziki w’Isi.

Undi bazaba bari kumwe ni David Constantine Brooks wamamaye nka Mavado wazamuwe  na DJ Khaled binyuze muri ‘We the Best Music Group’ mbere yo kunyura muri Cash Money na Republic Records.

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu 2013 ubwo yakoraga indirimbo ‘Give it All to Me’ yahuriyemo na Nick Minaj akora n’izindi zirimo Father God, Not Perfect, n’izindi zirimo Progress.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA