Umuryango w’Umuraperi Shizzo wagiye gufata irembo mu muryango wo kwa Tessy bitegura kurushinga.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 11 Ukwakira 2025 witabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo Clapton Kibonge, Zeotrap, Mico The Best, Diplomate na Hussein Habimana wakiniye amakipe arimo Rayon Sports na Police FC.
Muri Kamena 2025, ni bwo Shizzo yambitse impeta Tessy muigikorwa cyabereye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, ariko impande zombi ntizikunde kubishyira ku mugaragaro.
Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuzwe mu nkuru z’urukundo ubwo yakundanaga na Alliah Cool baje gutandukana mu 2020.
Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy, yakoze ku Isango Star, ubu asigaye akora mu kiganiro ‘This & That’ gitambuka kuri Shene ya YouTube ahuriyeho na Blandy Star.