Bamwe mu basura agasozi ka Nyabwishongwezi kaguyeho Intwari y’u Rwanda, Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema bavuga ko ako gasozi ari ishuri ku mateka y’ubutwari abantu bakwiye kwigiraho ibijyanye no gukunda Igihugu no kucyitangira.
Mu gihe mu Rwanda hitegurwa kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, abasura agasozi ka Nyabwishongwezi mu Murenge wa Matimba bavuga ko banyurwa cyane n’amateka y’ubutwari ya Maj. Gen. Rwigema, aho yabaye icyitegererezo cyo gukunda Igihugu.
Aka gasozi yaguyeho na ko ngo ni ishuri ryo kumenya aya mateka no kuhafatira amasomo meza ku gukunda Igihugu.
Mupenzi Jean Damascene uturuka mu Karere ka Kamonyi yabwiye itangazamakuru ati: “Gusura aka gasozi byandemyemo ishyaka ryo gukunda Igihugu. Nabyumvaga ntyo ko urugamba rwatangiriye mu Mutara ariko nari ntaragera ino. Navuga ko aha atari agasozi gusa ahubwo ni ishuri. Ni ishuri umuntu yigiraho ubutwari bw’uyu mugabo wagize ubwitange budasanzwe aho yasize byose agatabarira u Rwanda. Uyu rero ni umutabazi nyawe.”
Akomeza agira ati: “Kwigerera kuri uyu musozi warasiweho Maj. Gen. Rwigema bifasha gusobanukirwa n’ukwiyemeza abantu bari barafashe mu bihe bitoroshye barwana na Leta ifite ibikoresho n’ubushobozi ariko ntibatezuke. Dukwiye kuzirikana cyane ubu bwitange bwabo yaba abaguye ku rugamba n’ababashije kurusoza.”
Mutoniwase Daria umwe mu bakiri urubyiruko wagize inyota yo gusura ahatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu na we agira ati: “Ni iby’agaciro gakomeye kugera aha hantu nkaganira n’abahatuye bafite amakuru aruta ayanjye ku rugamba rwahabereye. Nari nyotewe no kureba aharasiwe uwari umuyobozi w’urugamba.
Naganiriye n’abantu bakuru bamuzi, ababanye na we mu buhungiro, abamuzi ayobora ingabo muri Uganda, ntangazwa no kwiyemeza yari afite n’amasezerano yahaga Abanyarwanda abizeza ko bagomba gucyurwa mu gihugu cyabo. Navuga ko nigiye byinshi kuri uyu musozi”.
Bamwe mu baturage batuye i Kagitumba, Matimba na Nyabwishongwezi bavuga ko bishimira kuba baturanye n’aya mateka. Bashima ko icyifuzo bari bafite cy’uko aka gasozi kashyirwaho ikimenyetso cy’aya mateka byakozwe.
Tutabayiro Godfrey agira ati: “Twishimira ko duturanye n’aya mateka y’intwari yacu. Mu bihe byashize twagiye dusaba ko hashyirwa ikimenyetso kiranga aya mateka, ariko uyu munsi turishimira ko byakozwe.
Ibi kandi bigira inyungu mu kuranga aya mateka ariko no kuri twe nk’abahatuye uko abantu baza kuhasura hari ibyo bakenera bakabituguraho bityo bigatuma tuninjiza no mu buryo bw’amafaranga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague avuga ko aka Karere gafite amahirwe menshi yo kuba karabaye amarembo y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Ati: “Dufite byinshi abantu baza kwigira inaha ku mateka yo gukunda Igihugu no kukitangira. Ni aha urugamba rwatangiriye, noneho ariko hatangiriye ubutaka bwiswe agasantimetero bwatuweho n’Ingabo za RPA mu buryo buhoraho batongera kurwana bahindagura icyicaro. Ni amateka rero buri wese yagirira ishyaka ryo gusura cyane cyane abakiri bato.”
Umunsi w’Intwari uzizihizwa mu Gihugu hose, aho ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, biteganyijwe ko wizihirizwa mu Murenge wa Tabagwe ku ya 01 Gashyantare 2026.


