Abagize Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Sierra Leone basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda baganira n’Abadepite bayo ku ngingo zijyanye no kubakira ubushobozi umugore mu Rwanda, kugira ngo babyigireho.
Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2024, aho babanje kugirana ibiganiro na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon Kazarwa Gerturde ndetse na Hon Harerimana Mussa Fasil, Visi Perezida ushinzwe Ubutegetsi n’Imari ndetse na Visi Perezida Ushinzwe Amategeko no Kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Hon Uwineza Beline.
Nyuma izo ntumwa za rubanda muri Sierra Leonne zaganiriye n’Abadepite bagize Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) babasobanurira uburyo Leta y’u Rwanda yimakaje uburinganire bw’abagore n’abagabo mu nzego zose.
Bagaragarijwe ukuntu nyuma y’aho Igihugu cyavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta yashyizeho gahunda yo kwimakaza ubumwe ndetse no kubaka igihugu ntawe usigaye inyuma cyane ko n’abagore bari bagize uruhare rwo guhagarika Jenoside, ari na yo mpamvu abagore n’abakobwa bahawe umwanya wo guteza imbere Igihugu.
Perezida wa FFRP, Hon Mukabarisa Germaine yabwiye itangazamakuru ko basobanuriye abo bashyitsi ko guteza imbere umugore byagiriye akamaro igihugu ari na yo mpamvu u Rwanda rukomeje iyo politiki.
Yagize ati: “Twababwiye ko kuba abagore ari benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, ari ibintu byaturutse ku musaruro dufite cyane cyane imiyoborere myiza, ndetse no guteza imbere umwana w’umukobwa n’umugore muri rusange byagiye bishyirwaho mu gihe kirere, bikaba byaratanze icyizere ko umugore ushoboye agera mu Nteko Ishinga Amategeko. Ahagera kuko atari umugore gusa ahubwo ahagera kuko ashoboye, kuko abamutoye bamubonyemo ubushobozi.”
Yongeyeho ati: “Umusaruro w’Igihugu cyacu, ugerwamo n’abagore babigizemo uruhare, bafatanyije n’abagabo, ntabwo wabona ibyagezweho mu nzego z’ubuzima, mu bukungu, mu mibereho myiza […], ngo ubitandukanye n’umugore kuko bari mu Nteko Ishinga Amategeko, ni bo bakurikirana uko Guverinoma ishyira mu bikorwa iyo mishinga n’izo politiki, ntabwo washobora gutandukanya umugore n’ibyagezweho n’u Rwanda, kuko baba bari mu myanya ifata ibyemezo, baba babigizemo uruhare.”
Igihugu cya Sierra Leone kimaze kugeza kuri 30,4% by’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko.
Perezida w’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko muri Sierra Leonne Hon Bernadette Wayatta Songa yavuze ko bigiye byinshi ku Rwanda kandi bazakomeza imikoranire.
Yagize ati: “Muri iki gihe twamaze gushyiraho itegeko ryo guteza imbere umugore, ariko turimo kureba nk’igihugu ngo ni gute twabishyira mu bikorwa. Ubu turimo kuvugurura Itegeko Nshinga, tureba politiki zashyirwaho kugira bishyigikire iyo gahunda.
Yongeyeho ati: “Ibyo twigiye hano turagenda tubigeze kuri Perezida no ku gihugu muri rusange, ndatekereza ko bifite akamaro kugira amategeko arengera umugore na we akagira uruhare mu miyoborere na gahunda zishyirwaho no mu Nteko Ishinga Amategeko. Mu gihe kiri imbere tuzaba dufite abagore bashyigikiwe kandi no mu Nteko Ishinga Amategeko ari benshi.”
Mu gihugu cya Sierra Leonne 51% ni abagore, abo badepite bahamya ko ubushake bwa politiki bwo guteza imbere umugore akagira uruhare mu nzego zifata ibyemezo, bigiye ku Rwanda bizabafasha na bo kubishyira mu bikorwa, bigateza imbere igihugu cyabo.
Mu rwego rwo guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore mu Rwanda, hashyizweho inzego zitandukanye zigamije kwimakaza uburinganire bw’abagabo n’abagore harimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO) n’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP).
Mu Rwanda, Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ryatangijwe mu 1996 (FFRP), rigizwe n’abagore 12, mu badepite 70 bari bagize Inteko Ishinga Amategeko icyo gihe.
Mu gihe mu 1994, abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko bari 14%. Kugeza ubu abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ni 63,75% mu gihe abagabo ari 36,25%.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo mu 2022, yarekanye ko u Rwanda rutuwe n’abaturage 13, 246, 394, muri bo 51,5% ni abagore abagabo bakaba 48,5%.