Chairman w’Umuryango RPF- Inkotanyi akaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yishimye Abanyarwanda badahwema kugaragaza ko basobanukiwe agaciro ko kunga ubumwe no kwirengagiza igitutu cy’amahanga, ashimangira ko abona nta kindi gihugu gifite abaturage beza nk’u Rwanda.
Mu mpanuro yagejeje ku Banyamuryango ba RPF- Inkotanyi basaga 2 200 bitabiriye Inama Nkuru ya 17 y’uyu Muryango, Perezida Kagame yakomoje ku buryo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ntibaheranwe n’amateka bagaharanira guhuza icyerekezo cyo guharanira iterambere rirambye.
Yagaragaje ko u Rwanda rwikoreye ingaruka ziremereye za Politiki y’amacakubiri, ariko nyuma yo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bahisemo kuba umwe no kwimakaza Isano nyakuri y’Ubunyarwanda.
Yavuze ko nubwo abaturage bahisemo kuba umwe, amahanga yakomeje gushaka uko yabatandukanya mu buryo butandukanye ngo u Rwanda rwongere kwisanga mu icuraburindi riyafitiye inyungu, ariko bikananirana.
Aho ni ho yahereye agira ati: “Sinzi ko hari igihugu gifite abaturage beza nk’abacu. Impamvu ndayikubwira: urebye aho tuvuye muri Politiki y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside, ariko tukaba tugeze aho abaturage bari hamwe, n’Isi yose yirirwa ishaka kubasubiza inyuma.
Buriya aho navugaga abantu bo hanze bashaka kudusenya, bashatse kuza no mu Banyarwanda kongera kubatandukanya ngo bajye mu mwiryane abaturage barabananira.”
Impuguke mu mateka y’u Rwanda na Politiki y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, zivuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari umusaruro w’imiyoborere mibi yimakaje amacakubiri n’urwango rushingiye ku moko.
Izo mpuguke zihamya ko na wo wari umusaruro w’ubukoloni bwimakaje ibyo kugabanyamo abaturage ibice kugira ngo babone uko babayobora, babasahura ndetse no kubagira ibikoresho byabo, cyane ko basanze u Rwanda ari igihugu cyunze ubumwe kurusha ibindi bihugu bya Afurika.
Amacakubiri ni yo yabaciye intege, abari abavandimwe, inshuti, n’abaturanyi bagiraga itandukaniro rukumbi ry’imirimo bakora, bumvishwa ko batari bamwe kandi batumva ibintu kimwe, umwiryane utangira uko ugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo guhagarika iyo Jenoside, Abanyarwanda biyemeje guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi no guharanira u Rwanda rushya aho buri muturage wese angana na mugenzi we imbere y’amategeko.
Perezida Kagame yagarutse no ku zindi ngingo zirimo n’urubyiruko rwa Afurika rukomeje gusaba ibyo rudahabwa n’ubuyobozi, avuga ko guharanira impinduka ari byiza, ariko aboneraho gusaba abayobozi muri RPF- Inkotanyi kudategereza ko urubyiruko rusaba ibyo rwabuze.