Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashegeshe ubuzima bwose bw’Igihugu kuko abicwaga (Abatutsi) bari mu byiciro byose by’imib ereho n’imirimo. Bari muri Siporo zitandukanye yaba umupira w’amaguru, Volley ball, Basketball, gusiganwa ku magare, gusiganwa mu modoka n’iyindi. Siporo ntiyasigaye inyuma mu kugirwaho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko abakinnyi mu mikino itandukanye ndetse n’abakunzi bayo barishwe.
Umukino wa Volleyball ni umwe mu mikino ifite amateka akomeye cyane mu Rwanda kuko watangiye kumenyekana cyane mu myaka yo mu 1980, bigizwemo uruhare n’amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).
Icyo gihe ni bwo hashyizweho Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (FRVB) ndetse ritan gira no gutanga umusaruro mu makipe akomeye, byubaka na Shampiyona ihamye. Jeno side yakorewe Abatutsi mu 1994 ntiyoroheye uyu mukino kuko yawushegeshe, igatwara bamwe mu bakinnyi bakomeye kandi bari bakunzwe muri icyo gihe.
Abo barimo abakiniraga iyahoze ari UNR ari bo Kayiranga Eric, Iminamikore Benjamin, Murekezi Régis, Ntagugura Placide, Ntagwabira Basile, Kumuyange Egide, Kaonji Casius, Kayiranga Egide, Hategekimana Emmanuel, Gasinzigwa Michael, Rutayisire Théoneste, Niyongira Justin na Kagenza Alphonse.
Mu bakiniraga Urwunge rw’Amashuri rwa Butare ndetse n’andi mashuri harimo Gabiro Eugène, Ngonga Sebalinda Dominique, Butare Alfred ’Toto’ na Rwagashayija Innocent.
Iyari Minisiteri yo gutwara ibintu n’abantu n’itumanaho (MINITRANSCO) icyo gihe na yo yari ifite ikipe ya Volleyball. Bamwe mu bakinnyi bayo bahi tanywe na Jenoside harimo Marcelin Rugira, Vincent Gakwaya, Kayigamba André.
Si ibyo bigo gusa kuko n’Ikipe ya Petit Seminaire ya Butare, EWSA, Les Lionnes, Ouragan, Petit Seminaire Ndera, Ecole des Sciences de Byimana, Mini just, Urwunge rw’Amashuri rwa Shyogwe byose byatakaje abakinnyi.
Umukino w’Amagare warashegeshwe bikomeye
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ni rimwe mu yiyubatse bikomeye ariko ryarashegeshwe cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ryanatakaje uwari Umuyobozi Wungirije waryo witwaga Sakumi Anselme. Ni umwe mu bagabo bashyize itafari rikomeye ku mukino w’amagare kuko usibye kuba yari afite uruganda ruyakora, yari n’umuterankunga ukomeye w’amwe mu makipe yariho icyo gihe.
Andi maboko uyu mukino wabuze harimo Gasatu wari umutekinisiye w’amagare, abakinnyi ni Gahutu Théo phile na Gasinzigwa Edouard bakiniraga Cine Elmay, hakaba Kayumba na Kayibanda bari abakinnyi na Rwamagana na Henriette wakiniraga Ruhengeri.
Basketball yabuze abakinnyi n’abakunzi benshi
Umukino wa Basketball ni umwe mu ikunzwe cyane mu Rwanda kandi ufite amateka akomeye. Abenshi batangiye kuwumenya cyane mu myaka ya 1980, ariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yawusubije inyuma kuko yatwaye benshi mu banyamuryango bayo. Mu bakinnyi, abatoza, abafana n’abayobozi hose watakaje imbaraga zikomeye.
Urutonde rwose rw’abak innyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bishwe muri Jenoside yako rewe Abatutsi mu 1994 ntabwo ruramenyekana neza, kugeza ubu haracyaboneka imibiri y’abandi bishwe icyo gihe, gusa Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’ rikaba ryaragerageje kubona amazina ya bamwe.
Ikipe ya Espoir BBC ni imwe mu zagizweho ingaruka cyane kuko yabuze abakinnyi bagera kuri 18 harimo Ntarugera Emmanuel, Rugamba Gustave wari Umubitsi w’ikipe, Ruta gengwa Mayina Aimable, Rubingisa Emmanuel, Kabeho Auguste, Munyaneza Olivier, Nyirinkwaya Damien, Muti jima Théogène, Twagiramungu Félix, n’abandi. Si iyi kipe gusa kuko na Minisiteri y’Imirimo ya Leta yari ifite ikipe ya MINITRAPE BBC yagizweho ingaruka na Jenoside ikabura abakinnyi barimo Florence bitaga Kadu biri na Esperance.
Andi makipe yasenyutse bikagorana kongera kwiyubaka harimo Inkuba BBC, Okapi BBC, Terror BBC na MINIJUST BBC.
Ruhago (Football) na yo yarashengeshwe cyane
Uko umupira washingaga imizi mu Rwanda, ni ko haje kuvuka amakipe menshi ashingiye ku bigo bya Leta n’ibyigenga, ashingiye ku duce abantu batuyemo ndetse utangira gukundwa na buri wese uhereye ku bana bakiri bato.
Mu 1959, benshi mu Batutsi barameneshejwe, baricwa, baratwikirwa, batakaza ibyo bari bafite ndetse baranahunga. Ibi byagize ingaruka ku makipe yari amaze kwiyubaka cyane kuko bamwe mu bakinnyi bayo bagiye ndetse asenyuka ubwo.
Kuva mu ntangiriro za 1980, amwe mu makipe yo mu Cyiciro cya Mbere yari ayobowe na bamwe mu bantu bari bakomeye mu Ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi. Kanyabashi Joseph uvugwaho kuyobora Jenoside i Butare, yari mu buyobozi bwa Mukura VS, Ferdinand Nahimana ufatwa nk’umwe mu bo hejuru mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari uwo muri Etincelles FC y’i Gisenyi na Karera François uvugwaho kugira ruhare muri Jenoside i Kigali, ayobora Kiyovu Sports.
Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, urwango rwabibwe mu Banyarwanda n’amacakubiri byariyongereye bimunga n’umupira w’amaguru wagom baga kuba waragize uruhare mu kubanisha Abanyarwanda.
Mu 1993, abakinnyi ba Rayon Sports baratutswe, imodoka yabo iterwa amabuye bayishinja ngo ni ikipe y’Abatutsi n’ibyitso bya FPR Inkotanyi. Icyo gihe, yari yakinnye na Etincelles. Abakinnyi benshi ba Kiyovu Sports bamwe barishwe abandi basigwa iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva muri Nzeri 1994, amakipe mashya yaravutse. Ikipe ya Gisirikare ya APR FCyashingiwe ku Mulindi ihabwa imbaraga, benshi bati “Ese iyi twayigereranya na Panthères Noires cyangwa Garde National?” Biragoye kubitandu kanya kuko yose yari amakipe akomeye kandi y’igisirikare, gusa ntaho bihuriye kuko poli tiki zazo zitandukanye kandi APR FC yavutse ari iy’igisiri kare cya RPA, izindi zikaba iza Ex-FAR. Mu gihe u Rwanda rwiyu bakaga nyuma ya Jenoside, umupira w’amaguru uri muri siporo zagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Handball yabuze abarenga 20 bishwe muri Jenoside yako rewe Abatutsi mu 1994
Ntabwo wavuga imikino yagizweho ingaruka na Jeno side yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo wibagirwe umukino wa Handball, cyane ko ari umukino wari ukunzwe ndetse utangiye no kugira iterambere.
Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryakoze urutonde rw’abari abakinnyi n’abatoza bariba rizwagamo bagera kuri 23 ahobyagaragaye ko Groupe Scolaire de Zaza na Nyakabanda Hand ball Club zagizweho ingaruka zikomeye.
Uretse iyi mikino ya VolleyBall, BasketBall, Football, Amagare na Handball, hari n’indi mikino itandukanye na yo yazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nubwo Siporo y’u Rwanda yagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu myaka 32 ishize u Rwanda ruri kubaka urwego rwa siporo ruyigan isha ku iterambere ryo kuba igicumbi cya siporo mu Karere na Afurika muri rusange.


