Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico, yakomeretse bikomeye ndetse ajyanwa mu bitaro nyuma yo kuraswaho mu gitero cyagabwe ubwo yari mu nama yamuhuje n’abamushyigikiye mu Mujyi wa Handlova.
Ibitangazamakuru byo muri Slovakia byatangaje ko Robert Fico yarashwe arakomereka, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024, nyuma yo kuva mu nama ya Guverinoma.
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwe rwa Facebook no ku rubuga rw’ishyaka ayobora, byahishuwe ko icyo gitero cyagabwe n’abantu bagerageje kumwambura ubuzima.
Ati: “Yarashwe inshuro nyinshi, ubu ngubu ararembye cyane ubu, mu masha ari mbere baratangaza uko ubuzima bwe buhagaze.”
Bivugwa ko amasasu menshi yayarahswe mu mutwe ari na yo mpamvu bivugwa ko arembye ku buryo bisaba imbaraga zikomeye kugira ngo ubuzima bwe butabarwe.
Perezida wa Slovakia Zuzana Caputova, yamaganye igitero cy’ubugome kandi yifuriza gukira neza Robert Fico wabaye Minisitiri w’Intebe guhera mu mwaka ushize wa 2023.
Robert Fico ashinjwa kuba atarashyize imbaraga mu gukomeza gufasha Ukraine mu ntambara irimo n’u Burusiya kuva muri Gashyantare 2022.