Sobanukirwa amateka ya Noheli
Sobanukirwa

Sobanukirwa amateka ya Noheli

NYIRANEZA JUDITH

December 25, 2025

Noheli ni ijambo ry’Igifaransa ‘Noël’ rikomoka ku kilatini natalis dies, aho kalendari za kera zasobanuraga umunsi w’Ivuka rya Yesu Kirisito. Yaturutse ku nyito y’Ikilatini natalis, biva kuri nascor/natus bivuga kuvuka, hamwe na dies bivuze ‘umunsi’.

Mu Cyongereza, iri jambo ni inyunge rigizwe na “Christ” na “Mass”, aho rikomoka ku cyongereza cya kera “Christemass” nabyo biva ku cya kera cyane “Cristes mæsse”, rikaba rikomoka mu Kigereki n’Ikilatini, aho “Cristes” bikomoka ku Kigereki “Christos” na”mæsse” rikava ku Kilatini “missa

Noheli ni umunsi mukuru wa gikirisitu ukomoka mu Baroma wizihiza ivuka rya Yesu Kristo. Umunsi mukuru wa Noheli uba nyuma gato y’igihe cy’imbeho, ukaba ufitanye isano n’amateka. Kubera ko umunsi mukuru wa Noheli wakwiriye ku Isi, ubu watandukanye n’ishingiro ry’idini ryawo mu bihugu byinshi by’Iburengerazuba, ariko ukomeza kubaho nk’umunsi mukuru gakondo.

Washinzwe ku ya 25 Ukuboza mu kinyejana cya 4 mu gihe cy’Ubwami bw’Abaroma kandi ukwirakwira buhoro buhoro mu Burayi no mu gace ka Mediterane.

Umunsi mukuru wa Noheli wagiye usimbuza iminsi mikuru itandukanye ifitanye isano n’umunsi mukuru w’Abadage wa Yule, umunsi mukuru wa Mithras, Saturnalia y’Abaroma n’ibindi. Kristo agaragazwa nk’Izuba rimurikira igihe gishya.

Inkuru y’Ivanjiri ku ivuka rya Yesu yamaze ibinyejana byinshi ikoreshwa nk’ishingiro ry’umurage w’ubuhanzi ukungahaye urimo gutera amabara, ibishushanyo, umuziki, ubuvanganzo wakwirakwije ishusho y’ivuka rya Yesu mu kinyejana cya 13, ishinzwe na Mutagatifu Fransisiko wa Asizi.

Imbuto z’indi migenzo ifitanye isano n’izuba ntizari zarazimye burundu. Bityo, igiti cy’Abadage mu majyaruguru cyari ikimenyetso cy’ubuzima bw’ibidukikije nubwo hari mu gihe cy’itumba, cyahawe icyubahiro kuva mu kinyejana cya 16 ndetse kigera no mu matorero nk’ikimenyetso cy’igihe cya Noheli, gihurirana n’ihinduka ry’u Burayi mu gihe cy’iterambere.

Noheli uretse kuba umunsi mukuru wa gikirisitu, yaje kuba umunsi warushijeho kwita ku bana, imiryango  ndetse n’uwimpano mu kinyejana cya 20.

Kuva hagati mu kinyejana cya 20, Noheli yagiye irushaho gukwira ku Isi kandi yafashe isura y’umuco, ntiyakomeza kuba igifite isano n’umunsi mukuru w’idini.

Umunsi wa Noheli ni umunsi mukuru rusange mu bihugu byinshi, wemerera imiryango guteranira hamwe basangira ifunguro ry’ibirori no guhana impano munsi y’igiti gakondo cya Noheli.

Umunsi ukurikira Noheli, ku ya 26 Ukuboza ni umunsi mukuru mu bihugu byinshi byo mu majyaruguru y’u Burayi nka Polonye, ​​u Bwongereza, u Buholandi, n’ibihugu byo muri Scandinavie, ndetse no mu Bufaransa, byemerera abizihiza uwo munsi mukuru mu buryo bwawo bw’idini kwitabira Misa ya Noheli.

Nyuma ya Pasika, Noheli ni umunsi mukuru wa kabiri ukomeye mu ngengabihe ya liturujiya ya gikirisitu, ivuka rya Yezu ni rimwe mu minsi mikuru cumi n’ibiri ikomeye ya Orotodogisi.

Noheli ni umwe mu minsi mikuru itatu yizihizwa na Kiliziya Gatolika, indi ibiri ni iya Yohani Batisita ku ya 24 Kamena n’iya Mariya ku ya 8 Nzeri.

Igihe cyegereje Noheli cyitwa igihe cy’iminsi mikuru muri Canada (ahakoreshwa ururimi rw’Igifaransa) n’iminsi mikuru y’impera z’umwaka mu Burayi, ibyo birori by’Umwaka Mushya birangwa n’amatara ku mihanda, ku nzu, n’amaduka. Ni igihe cy’ingenzi mu bucuruzi.

Nubwo bwose abakirisitu/ abakirisito bizihiza umunsi w’amavuko wa Yezu ku italiki 25 ukuboza, abahanga bagaragaza ko Yesu atavutse kuri iyi tariki kubera ko umunsi wa Noheli ngo waba waremejwe kugira ngo uhurirane n’imboneko z’ukwezi kwa mbere kw’itumba (winter solstice) kuko abaromani bawizihizaga ku itariki 25 Ukuboza buri mwaka. Byaturutse ku munsi wizihizwaga mu muco w’Abaromani witwaga ‘Dies Natalis Solis Invicti’, bivuze izuka ry’izuba ridatsindwa”.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA