Sobanukirwa ibyo uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo agomba kubahiriza
Sobanukirwa

Sobanukirwa ibyo uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo agomba kubahiriza

KAYITARE JEAN PAUL

March 5, 2026

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa 4 Werurwe 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje Amateka atandukanye harimo n’Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 1,874 bakatiwe n’inkiko. 

Mu iteka rya Minisitiri Nº 001/MOJ/AG/26 ryo ku wa 04/03/2026 ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abakatiwe, hagaragaramo ibigomba kubahirizwa n’uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo.

Uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo uvugwa mu ngingo ya mbere y’iri teka agomba kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe kitarenze iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Agomba kandi kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze.

Mu gihe cyose ashatse kujya mu mahanga, agomba gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano. Iyo hari imbogamizi zituma ibivugwa mu gaka ka (a) n’aka (b) tw’igika cya (1) cy’iyi ngingo bidashobora kubahirizwa, uwafunguwe by’agateganyo, yifashishije ikoranabuhanga mu itumanaho, yoherereza umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho atuye ubutumwa amumenyesha aho aherereye n’impamvu atashoboye kumwiyereka.

Uwafunguwe by’agateganyo kandi yiyereka ubuyobozi bw’Umudugudu atuyemo bukabikorera raporo ishyikirizwa umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho atuye igihe izo mbogamizi zavuyeho.

Ibyo ufunguwe by’agateganyo agomba kubahiriza bivugwa mu gika cya (1) n’icya (2) by’iyi ngingo birangirana n’igihe cy’igifungo yari asigaje kugira ngo arangize igihano.

Kwambura ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe

Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano, abisabwe n’Ubushinjacyaha, ashobora kwambura umuntu ifungurwa ry’agateganyo kubera ko uwafunguwe by’agateganyo akatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka, uwafunguwe by’agateganyo atitwaye neza ku buryo bugaragara.

Kwamburwa ifungurwa ry’agateganyo rishobora kwamburwa uwafunguwe by’agateganyo mu gihe atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.

Mu gihe byihutirwa, Ubushinjacyaha bushobora gufata uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo, bugahita bubimenyesha Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano.

Uwambuwe ifungurwa ry’agateganyo afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga ifungurwa ry’agateganyo.

Kurangiza icyo gihano cy’igifungo bitangira kubarwa uhereye ku munsi yamburiweho ifungurwa ry’agateganyo. Icyakora, mu kubara icyo gihe cy’igifungo ntihitabwa ku gihe uwakatiwe yihungishije ubwe igihano.

Guhindura cyangwa kuvanaho ibitegetswe kubahirizwa n’uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo

Ibitegetswe kubahirizwa n’uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo, biteganywa mu ngingo ya 2 y’iri teka, bishobora guhindurwa cyangwa kuvanwaho hakurikijwe imyifatire y’uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo.

Uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo ni we usaba ko ibitegetswe bihindurwa cyangwa bivanwaho. Abisaba mu nyandiko, Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA