Sobanukirwa ikoranabuhanga rigenzura imyigire n’imyigishirize mu mashuri
Uburezi

Sobanukirwa ikoranabuhanga rigenzura imyigire n’imyigishirize mu mashuri

ZIGAMA THEONESTE

May 4, 2024

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), Dr Mbarushimana Nelson, yatangaje ko mu Rwanda harimo gukoreshwa ikoranabuhanga muri gahunda yo guteza imbere uburezi mu Rwanda (RwandaEQUIP) rikoreshwa mu gukurikirana imikorere y’abarimu, n’imyigire y’abanyeshuri mu ishuri.

Dr Mbarushimana yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikira imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), ubwo REB yari yitabye iyo komisiyo kugira ngo itange ibisobanuro ku makosa yagaragaye yo gucunga nabi imari n’umutungu by’igihugu, byagaragaye muri raporo y’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki  ya 30 Kamena 2023.

Uwo muyobozi yavuze ko ikoranabunga rya RwandaEQUIP ryashyizweho hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi, by’umwihariko binyuze mu ikoranabuhanga rigera kuri mwarimu, mu mashuri, bakigishiriza kuri tablet, ikubiyemo gahunda z’amasomo zibafasha kugeza amasomo ku banyeshuri neza.

Dr Mbarushimana yatangaje ko RwandaEQUIP rigenda ritanga umusaruro mu kwiga no kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga ari na yo gahunda ya Leta yo kwimakaza ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Ni ubwa mbere tugize umushinga ushobora kugenzura ibyo mwarimu akora. Uyu mushinga wagejejwe mu Turere 30 tw’Igihugu, mu mashuri 761.”

Yunzemo ati: “Iyo ndi kuri REB, nshobora kureba uko abarimu bigisha amasomo mu Turere dutandukanye, abarangije kwigisha, n’abatari barangiza kwigisha amasomo ateganyijwe, abo nkaba nabahamagara mbababaza icyabiteye”.

Iyi gahunda yo guteza imbere ireme ry’uburezi, Dr Mbarushimana yatangaje ko REB, ishobora kugenzura amashuri yabashije kurangiza amasomo yari ateganyijwe, n’ayatarayarangije.

Ni ikoranabuhanga kandi rituma abayobozi b’amashuri bahabwa raporo ku bijyanye n’integanyanyigisho yigishijwe neza ndetse n’uburyo abarimu bitabiriye kwigisha.

Yagaragaje ko umushinga ukiri mu cyiciro cy’intangiriro, byerekana ko gahunda ari ugusuzuma inyungu zawo kandi ko izagezwa no ku yandi mashuri aho itaragera.

Hagati aho ariko, yavuze ko hari ibibazo byagaragaye mu ntangiriro y’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga, byerekana ko abarimu bamwe bagize ikibazo cyo gukoresha ICT mu gutanga amasomo kuko batari bamenyereye kurikoresha, dore ko mbere bigishaga badakoresheje tablet, ariko kugeza ubu icyo kibazo cyamaze guhabwa umurongo.

Depite Muhakwa Valens, Perezida wa PAC, yavuze ko umushinga ugomba gushyirwa mu bikorwa neza, kugira ngo abanyeshuri babone inyungu zikwiye mu gihe gikwiye.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’uyu mushinga avuga ko RwandaEQUIP ari gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere uburezi bw’ibanze aho ababwiga babasha guhangana ku isoko ry’umurimo ku rwego rw’Isi.

Binyuze mu mushinga RwandaEQUIP, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’uburezi, muri gahunda yo kuzamura ireme ry’imyigire n’imyigishirize mu mashuri ya Leta ndetse no guzamura ireme ry’uburezi ku bana bose b’Abanyarwanda.

Ni ikoranabuhanga kandi rifashe abarimu mu kwigisha bakoresheje ikoranabuhanga mu ishuri ndetse bakanarikoresha mu gutegura amasoko ndetse n’abanyeshuri bakabona amahirwe yo kuryifasha bakora ubushakashatsi mu masomo yabo.

Muri iryo koranabuhanga kandi abayobozi b’abarimu ku mashuri bahawe telefoni zigezweho bifashisha mu kugenzura ibibera mu mashuri, ubwitabire bw’abarimu n’abanyeshuri, uko amasomo atangwa, n’umusaruro bitanga.

Abarimu na bo bahawe ibikoresho by’imfashanyigisho, ndetse banahugurwa uburyo bwo kugenzura neza ishuri kugera ku banyeshuri bose bibona muri iyo gahunda kandi bagire n’umuco wo guhanga udushya. Bahawe tablets zikubiyemo amasomo yose bigisha.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA