Imyaka ikabakaba 11 irashize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye (REAF) rushinzwe, kugira ngo rujye rufasha gusuzuma no gutanga ibisubizo cyangwa inama ku ngingo zitandukanye zirebana n’Igihugu, icyerekezo cya Politiki y’Igihugu n’imbogamizi z’ubukungu, ubutabera, imiyoborere, imibereho myiza n’ibindi.
Ibyo byose biba bikubiye ku bushakashatsi uru rwego rukora mu guharanira gutanga ubujyanama bushingiye ku makuru n’ibihamya bifatika.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yasobanuye imikorere y’uru rwego rugizwe n’abagore n’abagabo b’inararibonye bari hejuru y’imyaka 50 y’amavuko.
Abenshi mu bagize urwo rwego ni impuguke mu bya Politiki, bakaba bafite inshingano zo kugira inama Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru ku ngingo zinyuranye zifitiye Igihugu akamaro, ariko si ngombwa ko ubujyanama bwabo bubanza kunyura mu zindi nzego.
Abagize uru rwego bafatwa nk’inararibonye kandi bafite indangagaciro zihamye zabayoboye mu rugendo rw’ubuzima bwabo bungukiyemo ubunararibonye bwo ku rwego ruhanitse mu birebana n’ubuyobozi cyangwa izindi nshingano zo hejuru.
Mu byo bashyira imbere harimo ingingo zigamije gusigasira umutekano, iterambere n’imibanire myiza y’abaturage, ziyongera ku gukora ubushakashatsi ku bintu binyuranye bigamije kubaka Igihugu mu buryo burambye.
Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye Tito Rutaremara, yagize ati: “Tugira inama Perezida, ariko hejuru ya byose, ni uburenganzira bwe gufata umwanzuro ku kugira icyo akora kirebana n’inama twamuhaye.”
Rutaremara wujuje imyaka 80 y’amavuko mu cyumweru gishize, afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 50 mu birebana na Politiki kandi akaba yaranakoze akazi kanyuranye karimo nuko yabaye Umuvunyi Mukuru akanayobora Komisiyo yashyiriweho kuvugurura Itegeko Nshinga.
Uyu mugabo wanabaye Umudepite n’Umusenateri, agaragiwe n’izindi nararibonye mu bijyanye n’ubuyobozi ndetse no mu birebana n’umuryango, kurera, ubucuruzi, ubushakashatsi n’ahandi.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, yagize ati: “Dukora ubushakashatsi butandukanye, tugasesengura inyandiko, ibiganiro nyunguranabitekerezo ndetse tukaniga ibitekerezo bigezweho muri rubanda.”
Nubwo uru rwego rugizwe n’abantu bakuze, runakora ubushakashatsi ku ngingo zigezweho ahanini zirebana n’ahazaza h’Isi nk’Impinduramatwara ya Kane mu by’Ubukungu (4IR) n’ubushobozi bw’u Rwanda bwo kuyisangamo.
Impinduramatwara ya Kane mu by’Ubukungu ahanini ijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho mu nzego zose z’ubuzima bwa muntu.
Bitandukanye n’izindi mpinduramatwara z’ubukungu zabaye ziyobowe n’iterambere ry’ikoranabuhanga, mudasobwa n’ibindi byahinduye Isi y’ahahise, iya kane yo iyobowe no guhanga udushya nk’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Muntu Buhangano (AI), gukoresha za robo, uruhererekane rw’itumanaho ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga (IoT) ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu binyabuzima (biotechnology).
Hon. Rutaremara yasobanuye ko uruhare rwa REAF ari ubujyanama gusa bushingiye ku bushakashatsi, gusoma inyandiko, gukora ibiganiro no kuvugana n’abaturage muri rusange bikabafasha gutegura inyandiko ishyikirizwa urwego bireba.
Inama uru rwego rutanga rushobora kuba zarusabwe cyangwa se rukazitanga mu buryo bwigenga. Abagize iyo Nama bashyizweho na Perezida akaba anakurikirana imikorere yayo.
Igizwe n’abanyamuryango barindwi nubwo umubare wabo ushobora guhinduka mu gihe ibyo igihugu gikeneye bikomeje kwiyongera aho biba binateganyijwe ko nibura 30% by’abakoramo baba ari abagore.
Iyo nama ifite amashami abiri ari yo Inama y’Abakuru ari na rwo rwego rwo hejuru rufata ibyemezo rwa REAF, hakaza na Biro yayo igizwe n’Umuyobozi Mukuru n’umwungirije bashinzwe kuyobora ibikorwa byose bya REAF, gutegura inama, gushyira mu bikorwa imyanzuro ndetse no gufatanya n’izindi nzego za Leta mu guharanira imikoranire myiza.
Imyanzuro y’Inama y’Abakuru igerwaho ku bwumvikane, ariko iyo ubwumvikane budashoboka habaho gutora maze hakemezwa icyemezo kibogamiweho n’ubwiganze bw’amajwi. REAF ikora mu buryo bwigenga mu gushyiraho amabwiriza ajyanye n’itegeko riyishyiraho ndetse ayo mabwiriza ashobora gutangazwa mu Igazeti ya Leta.
Abagize iryo huriro baribamo muri manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa, bakaba bafite ububasha bwo gukora ubushakashatsi bwose bigaragara ko ari ngombwa mu kuzuza inshingano zabo z’ubujyanama cyangwa gushyiraho amabwiriza.
Hari impanvu nyinshi zishobora gutuma uwari umunyamuryango ava kuri izo nshingano uhereye ku kuba asoje manda ye, kwegura ku bushake, no kutagira ubushobozi bwo kuzuza inshingano kubera uburwayi cyangwa ubumuga.
Izindi mpamvu zishingiye ku myitwarire itajyanye n’inshingano bafite, kuba batarafunzwe nibura igihe cy’amezi atandatu no kuba badafite ibisabwa byose birebwaho mbere yo gushyirwa muri izo nshingano kuko iyo bimeze gutyo hari ubwo izo nshingano bazamburwa.