Bilariziyoze ni imwe mu ndwara zishobora gutera kanseri y’umwijima nyuma yuko agakoko kayo kinjiye mu mubiri, kagasatirira umwijima kakongera ibyago byo kuba wakanyarara ndetse ukarwara kanseri.
Ibarirwa mu byiciro by’indwara zititaweho, (Neglected Tropical Disease, NTDs) ikaba iterwa n’udukoko two mu bwoko bwa ‘Schistosoma’, twandurira mu mazi yanduye akenshi bitewe no kuyitumamo, kwituma mu bishanga, cyangwa mu gasozi imvura yagwa wa mwanda ukaba wajya mu mazi.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC kigaragaza ko iyo uwitumye muri ayo mazi afite ako gakoko kagenda kagahura n’utuyoka duto tuba mu mazi tumeze nk’uduhini natwo tugahita twinjira mu tunyamunjonjorerwa duto tuba mu mazi, tugakuriramo, tukanororokeramo ndetse twagera igihe tugasohoka tukajya mu mazi.
Nyuma yo kugera mu mazi hakagira umuntu uyakandagiramo, akayoga, akayafurisha cyangwa akayakoresha indi mirimo utwo dukoko tumwinjira mu muntu tunyuze mu ruhu.
Icyakoze utwo tunyamunjonjorerwa tujya mu mazi ari ahantu hamwe adatemba nk’ay’ibiyaga, ayo mu bidamu, ndetse tukaba twajya no mu byatsi biba bikikije amazi.
Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, Dr Nshimiyimana Ladislas avuga ko Bilariziyoze ishobora gutera kanseri y’umwijima ndetse ikaba yahitana umuntu.
Ati: “Ka gakoko kinjiye mu mubiri w’umuntu kagenda gasatira mu mwijima akaba ariho kaba no mu miyoboro y’amaraso iri hafi y’amara ariko hafi y’umwijima, bikongera ibyago byo kuba umwijima wakwangirika. Uko umwijima wangirika ugenda usa nk’ukanyarara noneho nyuma ukaba ushobora bikavamo kanseri.”
Dr. Nshimiyimana akomeza avuga ibimenyetso bya bilariziyoze bitangira umuntu aribwa mu nda nk’inzoka zisanzwe ariko by’umwihariko ku bakora umwuga w’uburobyi n’abahinga mu bishanga bashobora kugira uburyaryate ku maguru, umuriro cyangwa yatinda umuntu akaba yarwara urushwima n’ibindi.
Uretse utwo dukoko twa bilariziyoze tunyura mu mara, hari n’utundi tunyura mu miyoboro y’inkari twibasira ibitsina byose, dushobora gutuma umuntu agira ibimenyetso nk’iby’urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, birimo kunyara amaraso, kuzana amaraso mu gitsina atari igihe cy’imihango, kunyara ukababara n’ibindi.
RBC isaba Abaturarwanda kugira uruhare mu bikorwa by’isuku n’isukura bakirinda kwituma ku gasozi, bagacukura imisarane ifite uburebure buhagije no kuyigirira isuku, kwirinda gukoresha ifumbire yo mu musarane no kwirinda kwituma mu bishanga.
Nubwo nta bushakashatsi bugaragaza abamaze guhitanwa na bilariziyoze mu Rwanda, imibare ya RBC igaragaza ko mu Tugari 2 148 turi mu gihugu 1 013 hirya no hino mu gihugu twagaragayemo iyo ndwara.
Ni mu gihe buri mwaka hatangwa ibinini bya bilariziyoze ku bantu bafite guhera ku myaka itanu kuzamura bangana na miliyoni 4.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS rigaragaza ko abantu bari hagati ya 11 800- 20 000 bapfa buri mwaka ku Isi bazize bilariziyoze, mu gihe ubushakashatsi bwa 2021 bwagaragaje ko mu bantu miliyoni 251,4 bakeneye kuvurwa iyo ndwara miliyoni 75,3 ari bo bonyine babona ubuvuzi.
