Sobanukirwa n’inguzanyo y’ikiraro igoboka umwarimu muri serivise z’imari
Ubukungu

Sobanukirwa n’inguzanyo y’ikiraro igoboka umwarimu muri serivise z’imari

NYIRANEZA JUDITH

April 29, 2024

Umwarimu ashobora kwiteza imbere vuba afata inguzanyo mu Umwalimu Sacco, ariko ashobora gukenera ingwate kandi atayifite, hakaba hari uburyo bibiri bumugoboka binyuze mu Kigega BDF aho ahabwa inguzanyo y’ikiraro.

Umwalimu Sacco uha abanyamuryango bayo inguzanyo ibafasha kwiteza imbere hashyingiwe ku mushahara, ariko umwarimu ashobora no gufata inguzanyo nini yo kwiteza imbere mu mushinga wagutse agasabwa gutanga ingwate.

Umuyobozi wa BDF Vincent Munyeshyaka yatangarije itangazamakuru ko BDF yasinye amasezerano y’imikoranire na Umwalimu Sacco yorohereza umwarimu kugera kuri serivise z’imari, bikihutisha kuba umwarimu yabona ingwate ndetse no koroherezwa kwishyura umwenda mu gihe yahuye n’ikibazo gituma adakomeza kwishyura.

Munyeshyaka Yagize ati: “Icya mbere ni uko nka BDF tugiye gukemura ikibazo cy’ingwate ku batayifite aho tuzajya twishingira umwarimu ku kigero cya 50% ndetse na 75% ku byiciro byihariye harimo urubyiruko, abagore n’abandi.”

Yakomeje agira ati: “Icya 2 ni nk’ikiraro, Aho umwarimu asanzwe afita inguzanyo ariko akagira ibibazo bituma atishyura  mu gihe cy’amezi atatu kugeza ku mwaka, icyo gihe BDF ku bufatanye n’Umwalimu Sacco tureba niba uwo muntu yahabwa inguzanyo ituma yakomeza kwishyura inguzanyo ya mbere.”

BDF isanzwe ikorana n’ibindi bigo by’imari nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi wa BDF, Munyeshyaka Vincent.

Yagize ati: “Dukorana n’ibigo by’imari na za banki, ubu dukorana  na za Sacco Umurenge 393, banki  hafi ya zose, n’ibigo by’imari iciriritse kugira ngo abantu bo mu ngeri zitandukanye bagezweho serivisi z’imari.”

Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu Sacco, Uwambaje Laurence yavuze ko hari abarimu bamwe bagiraga ikibazo cyo kubona ingwate igihe babaga bakeneye inguzanyo ku mishinga iciriritse cyangwa minini.

Ati: “Ubusanzwe abarimu bafataga binguzanyo zishingiye ku mushahara, ariko ubashishikariza no gufata izindi nguzanyo didashingiye ku mushahara, ahubwo ziciriritse cyangwa nini bakagira ikibazo cy’ingwate.  Mu kuborohereza kugera kuri serivise z’imari BDF izajya ibishingira.”

Yongeyeho ko abarimu bahabwa inguzanyo bishyura bigafasha ko izo nguzanyo zigera no kuri bagenzi babo bandi.

Ati: “Iyo Umwalimu Sacco utanze inguzanyo uba utegereje ko agaruka ku gihe ngo tuyahe n’abandi. Hari igihe umunyamuryango ashobora kugira ikibazo kitamuturutseho nk’imihindagurikire y’ibihe mu gihe yakoze umushinga w’ubuhinzi bigatuma amafaranga yo kwishyura ataboneka.”

Yongeyeho ati: “BDF icyo gihe izamufasha kubona inguzanyo y’ikiraro imufasha kwishyura inguzanyo Umwalimu Sacco agakomeza gutanga serivisi mu gihe uwagurijwe akirimo kureba uko yazahura umushinga.”

Umwe mu barimu wafashe inguzanyo mu Umwalimu Sacco yo kubaka inzu, Irafasha Felix yatàngarije Imvaho Nshya  ko byamufashije.

Yagize ati: “Nafashe inguzanyo ku mushahara mu Umwalimu Sacco yo kubaka inzu nzishyura mu gihe kirekire, byamfashije kugira inzu yanjye.”

Yakomeje avuga ko hari na bagenzi be bakora n’indi mishinga nk’iy’ubucuruzi, ubworozi n’indi igihe bafite ingwate.

Ubufatanye bwa BDF na Umwalimu Sacco buzorohereza abarimu babishaka kubona ingwate ku nguzanyo y’ikiraro.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA