Uko imyaka igenda ihita, u Rwanda rushyira mu bikorwa imishinga itandukanye irufasha kwimakaza iterambere rinajyana no kubungabunga ibidukikije, muri yo harimo n’umushinga VCRP wo kurwanya ibiza mu gace k’ibirunga, kwagura Pariki no kongera ubudahangarwa ku bidukikije mu muhora wa Vunga
Mu gace k’ibirunga hakunze kuba imyuzi, inkangu n’iyangirika ry’ibidukikije muri rusange ntibisige n’urusobe rw’ibinyabuzima biba muri Pariki, kandi ibidukikije bibaho mu buryo bwuzuzanya, akaba ari yo mpamvu hashyirwaho ingamba zigamije gukumira no kurwanya iyangirika ryabyo.
Ni muri ubwo buryo mu gace k’ibirunga, hashyizweho umushinga VCRP (Volcanoes community Resilience Project) uterwa inkunga na Banki y’Isi ukaba ushyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’ibigo bya Leta n’Uturere.
Ni umushinga ukora mu buryo bukomatanyije, ufite inshingano yo gushora imari mu bikorwa bigamije kubaka ubushobozi bw’abagenerwabikorwa, kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe binyuze mu kubaka ibikorwa remezo byo gukumira imyuzure, kubungabunga ubutaka, kwita ku bidukikije, kwagura imbago za pariki bigamije kongera ubukerarugendo.
Umushinga VCRP ugizwe n’ibice 4 birimo gukumira imyuzure, gusana ubutaka no kubungabunga ibyogogo, kwagura imbago za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no gufasha mu mishinga izamura imibereho myiza y’abaturage ndetse no gukurikirana ibikorwa by’umushinga, ubukangurambaga no kubaka ubushobozi bw’abafatanyabikorwa.
Gukumira imyuzure
Gukumira Ibiza bizakorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Mutungo Kamere w’Amazi (RWB) n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Iteganyagihe (Meteo- Rwanda).
Hazakorwa ishoramari ryo kugabanya ibyago by’imyuzure no gushyiraho sisitemu yo gutanga amakuru y’imbere y’igihe ku biza, urugero nka sitasiyo zirimo ibikoresho bipima urwego rw’amazi, umuvuduko, ndetse n’ubwinshi bw’amazi mu migezi.

Gusana ubutaka no kubungabunga ibyogogo
Mu gice cyo Gusana ubutaka no kubungabunga ibyogogo, harimo gusana ubutaka no gusana ibyogogo, kurengera ibidukikije n’Iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Hakaba hari ibyakozwe hafashwa imiryango itishoboye kubona ibigega bifata amazi y’imvura no kubaka amaterasi ku misozi ihanamye n’ibindi.

Kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga
Mu birebana no kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, umushinga VCRP uzatunganya hegitari 732,5.
Abaturage bari barasatiriye imbago za Pariki, biteganyijwe ko bazatuzwa mu midugudu y’icyitegererezo yubatswe mu buryo bwihanganira imihindagurikire y’ibihe n’ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage bagizweho ingaruka no kwagura imbago za Pariki

Muri uru rwego, ibibanza bizubakwaho imidugudu y’icyitegererezo byamaze kubarurwa, hanatangwa amahugurwa kandi hubatswe santeri y’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga (Kinigi Horticulture Hub).
Minisiteri y’Ibidukikije ni yo izakurikirana ibikorwa by’umushinga, ubukangurambaga no kubaka ubushobozi bw’abafatanyabikrwa, bityo hashyizweho Komite zo gukemura amakimbirane mu mushinga na komite zikurikirana imikorere y’Umushinga.
VCRP ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’ibigo bitandukanye, birimo Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), Ikigo cy’Igihugu cyita ku Mutungo Kamere w’Amazi (RWB), Ikigo cy’Igihugu cyita ku Iteganyagihe (Meteo- Rwanda), Ikigo cy’Igihugu cyita ku Iterambere (RDB).
Watangiye mu 2023 ukazarangira mu 2028.
Ni umushinga ukorera mu Turere twa Musanze, Burera, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gakenke na Muhanga.


