Ikigo cy’Igihugu cy’ubuziranenge (RSB) cyasobanuye uburyo bwiza bwo guhunika ibiribwa bushingiye ku mabwiriza y’ubuziranenge, kugira ngo hirindwe ko byangirika bikaba byagira ingaruka zirimo n’urupfu ku babiriye, byatakaje uburiziranenge.
Ni bimwe mu byakomojweho mu bukangurambaga RSB, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP) bageneye abari mu ruhererekane rwo kugaburira abanyeshuri ku mashuri mu Karere ka Rubavu.
Abahuguwe ni abakurikirana ibijyanye n’umusaruro w’ibiribwa, abari muri koperative z’abahinzi, abagemura ibiribwa ku mashuri, abafite inganda zitonora kawunga n’umuceri n’abandi bagira uruhare mu guhunika no kugemura ibiribwa mu bigo by’amashuri mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umukozi muri RSB mu ishami rishinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, Ndahimana Jérôme, yagaragaje ko mu kubika no guhunika ibiribwa, habanza gutegurwa imbaho bizaterekwaho, aho ziri hagomba kugira intera ya santimetero makumyabiri uvuye ku butaka, hanyuma mu guterekaho ibyo biribwa ugasiga metero mu mpande aho bihurira n’igikuta cy’inzu bibitsemo, mu gihe hejuru uvuye ku gisenge usigamo metero n’igice.
Yagize ati: “Mu buhunikiro usanga hari ibintu bimwe na bimwe bitubahirizwa kandi by’ingenzi. Umuntu agafata umuceri akawurambika kuri sima, kandi munsi ya sima hari ubutaka. Ibiribwa byisanisha no hanze, niba hari ubuhehere bwinshi ya mazi, ava hanze akinjira mu kiribwa ni ho usanga ya myaka babitse ku butaka yarafashe amazi, yarafatanye, niba hari kawunga cyangwa umuceri byarafatanye, cyangwa se ari ibigori byatangiye kuzana uruhumbu”.
Ndahimana ahamya ko gutakaza ubuziranenge kw’ibyo biribwa byahunitswe nabi, bishobora kugira ingaruka ku bazabirya.
Ati: “Ni byiza ko niba abantu bashaka guhunika bashaka imbaho zikoze neza, zidatuma ubukonje buzamuka bukaba bwakwangiza ibiribwa. Ni byiza ko n’inkuta uhunika agomba kwirinda kuzegereza, amabwiriza y’ubuziranenge avuga ko ugomba gusiga nibura metero, kandi bifasha no mu gukora igenzura ureba niba bikora neza, no hejuru bikaba uko, hirindwa ko urume ruturuka ku mabati, iyo hakonje amazi ayaturukaho agenda ajojoba kandi n’ubushyuhe iyo buturutsemo bwangiza ibiribwa.”
Abagenewe amahugurwa bavuga ko ari ingirakamaro.
Mudatsikira Valens, umwe mu bagemurira ibirwa abanyeshuri mu Karere ka Rubavu yavuze ko yishimiye ayo mahugurwa ahubwo akanasaba RSB gukomeza gushyira imbaraga mu kwigisha abantu uko bimakaza ubuziranenge, bityo we na bagenzi bagakomeza kugemurira abanyeshuri ibyujuje ubuziranenge.
Nyirabahire Aquilina we ni umucuruzi w’ibinyampeke mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, birimo amasaka, ibigori, ibishyimbo amashaza n’ifu zibikomokaho, yavuze ko yiyemeje gutunga ibiribwa acuruza kugira ngo abagurishe ibyujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Ndabigura nkabisukura neza, ababikeneye bakaza kubigura bimeze neza.”
Yongeyeho ati: “Njyewe ndabizi iyo mpunitse hasi, bishobora kugira uburozi, njye ntabwo njya mbishyira hasi. Icyo nabwira abacuruzi bagenzi banjye ni ugutunga ibyo bacuruza bakabigirira isuku kugira ngo bye kwangiza ubuzima bwabo.”
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge gikomeje ubukangurambaga bwo gusobanurira abagira uruhare mu kugeza ibiribwa ku mashuri, kuva bikuwe mu murima kugera bigejejwe ku mashuri basabwa kwitwararika ku buziranenge bwabyo.
Ni ubukangurambaga buzagera mu Turere 11 tw’Igihugu mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kubona ifunguro ryiza bityo bakiga neza kandi bakagira n’ubuzima bwiza.