Kuva gahunda yo kwandikisha ubutaka yatangira, abantu muri rusange bazi ko UPI ari ubutunzi, kuko ufite icyangombwa cy’ubutaka, aba afite UPI yabwo, kandi yamufasha kugira uburenganzira ku kubona amafaranga n’ibindi.
Kuba imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, byatumye Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga muri gahunda yo kwandikisha ubutaka kuva mu 2009 kugeza 2013.
Imvaho Nshya nk’uko ibikesha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA), UPI ni impine y’amagambo y’icyongereza ivuga Unique Parcel Identifier, ikaba ari imibare igaragara ku byangombwa by’ubutaka igizwe na kode zibitse amakuru y’aho ubutaka buherereye ndetse na nimero iranga ubwo butaka.
Urugero 1/04/05/06/12345 rwatanzwe nta kibanza na kimwe ruhagarariye, gusa rurerekana neza uko UPI iba imeze. UPI iba igizwe n’imibare iri mu byiciro bitanu aho buri cyiciro kiba gifite ibyo gihagarariye.
1 ihagarariye Intara, 04 ihagarariye Akarere, 05 ni Umurenge, 06 ni Akagari naho 12 345 ni nomero y’ubutaka.
Ubwo akaba ari bwo buryo ubutaka bubitse muri sisitemu (Land Administration Information System: LAIS) ibitse amakuru yose y’ubutaka ikoresha mu gutandukanya ubutaka bitewe n’aho buherereye.
Ibibanza bishobora kugira nimero zisa ariko biri ahantu hatandukanye; ushobora gusanga ufite nimero imwe n’undi muntu ariko mu Tugari dutandukanye. Ni ukuvuga ngo buri ntara igira nimero yihariye iyiranga (1 ni Umujyi wa Kigali, 2 ni Intara y’Amajyepfo, 3 ni Intara y’Iburengerazuba, 4 ni Intara y’Amajyaruguru, 5 Ikaba Intara y’ Iburasirazuba) naho Uturere dushobora guhuza nimero ituranga ariko ntiduhuze iy’ Intara.
Iyo habayeho gucamo ubutaka ibice, nimero iciwemo ibice buri kimwe sisitemu igiha nimero nshya ya yindi yaciwemo ibice igahita isigara muri sisitemu nk’umubyeyi w’izo zavutse ariko yo ikaba itagikoreshwa kuko iba yavuyemo izindi.
Bitewe n’imitungire y’ubutaka, ibyangombwa by’ubutaka bishobora kuba amasezerano y’ubukode burambye, icyemezo cy’inkondabutaka, icyemezo cy’Iyandikisha ry’Impapurompamo ngenankomyi hamwe n’icyemezo cy’iyandikisha ry’ibice by’isangiramutungo ku nyubako.