Umuhanzi Spice Diana uri mu bamaze kumenyekana muri Uganda yanenze abahanzi batesha agaciro imikoranire n’Ubujyanama ibizwi nka ‘Management’ avuga ko gukora kuba umuhanzi yakora wenyine mu byiciro byose by’umuziki bishobora kumudindiza mu iterambere.
Diana akomeza asobanura ko buri muhanzi wese akeneye itsinda rimuyobora (management) rifata inshingano z’ingenzi, mu gihe we yibanda ku byo azi neza ari byo guhanga no kuririmba.
Yagize ati: “Birumvikana ko buri muhanzi akeneye ubujyanama (management). Ukeneye ikipe. Ntabwo njya ngira inama abahanzi zo gukora byose bonyine. Si byiza. ugomba kuba umunyamwuga kandi ukagira ikipe ikora akazi kayo, na we ugakora inshingano zawe nk’umuhanzi.”
Agaruka ku gukorana n’inzu zitunganya umuziki (record labels) Diana, yavuze ko ubwo bufatanye bugira akamaro iyo bukozwe neza, ariko kandi abahanzi bagomba kwitwararika ku bijyanye n’amasezerano bagirana n’izo nzu ku buryo yabagirira akamaro.
Ati: “Niba ari ‘Record label’ wumva wakorana na yo neza, nta kibazo, igihe cyose amabwiriza n’amasezerano abogamiye ku muhanzi. Icyo ni cyo cy’ingenzi.”
Spice Diana yatangaje ko mu bihe bya vuba azatangaza itsinda rishya rigiye kujya rimuyobora mu bijyanye n’umuziki kuko yizera ko imikoranire y’umuhanzi n’ubujyanama izana iterambere ry’umuhanzi n’itsinda ubwaryo.
Yagize ati: “Ku bwanjye, sinshobora gukora njyenyine kuko nemera ko byose bishingira ku mikoranire yanjye n’itsinda nkorana na ryo.
Vuba aha nzatangaza amakuru arambuye ku itsinda ngiye kujya nkorana na ryo.”
Spice Diana avuze ibi nyuma y’igihe gito amaze atangaje ko yatandukanye n’uwahoze ari umujyanama we Roger Lubega bari bakoranye imyaka isaga 10.
Spice Diana yatangiye umuziki mu 2014, azwi ku ndirimbo zirimo Siri Regular, Award, Twookya yaririmbye asubiza Sheebah Karungi bahora bahanganye, Mind your business n’izindi.

