Umuhanzi uri mu bagezweho kandi bakunzwe muri Uganda Spice Diana yateye utwatsi ibijyanye no kwibagisha bigezweho ku bakobwa bifuza gutera neza bijyanye n’uko babyifuza ibizwi nka Brazilian Butt Lift (BBL).
Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Big Eye aho yari abajijwe niba yakwemera Kwibagisha kugira ngo arusheho gutera neza yishime.
Spice Diana yabiteye utwatsi avuga ko we atabigerageza kuko atinya uburibwe bwagera ku mubiri we.
Yagize ati: “Ni uburenganzira n’amahitamo y’umuntu ariko kuri njye sinabigerageza, kuko ntinya kubabara no kumva uburibwe ku mubiri wanjye wose, nk’ubu ntabwo nakwishushanyaho (Tatoo) uretse gato mfite ku kiganza.”
Uyu muhanzi avuze ibi nyuma y’uko Sheebah Karungi amaze iminsi ateye utwatsi amakuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba yaribagishije kugira ngo abashe gutera neza cyane ko abica bigacika ku mbuga nkoranyambaga abenshi batangarira imiterere yagize nyuma yo kubyara.
Spice Diana avuga ko adateze kwibagisha nubwo aterwa ipfunwe n’imiterere ye akavuga ko we yahisemo kwihanganira uko ateye.
Ati: “Namaze igihe nterwa ifunwe n’imiterere yanjye kubera ko abantu benshi baransekaga ngo mfite utubuno duto, nta matako manini, ariko ubu meze neza kuko n’iyo ntabigira byiza nibura mfite nibura uruhu rwiza (Skin colour).
Spice Diana aravuga ibi mu gihe hashize iby’umweru bibiri ashyize ahagaragara indirimbo yiswe Aweard yakunzwe n’abatari bake.