Umuhanzikazi uri mu bagezweho muri Uganda Spice Diana yikomye Sheebah Karungi, basanzwe bahanganye ahishura ko indirimbo ye nshya yise Twookya yarebaga Sheebah.
Indirimbo Twookya ya Spice Diana isohotse mu gihe hashize ukwezi hasohotse indirimbo Sipimika ya Sheebah Karungi, aho abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro ya Uganda bavuga ko ubutumwa bukubiyemo bwabwirwaga Spice Diana.
Muri iyo ndirimbo Sheebah yumvikana abwira umuntu ko adakwiye kugerageza guhangana na we, kuko we atajya ageragezwa.
Aba agira ati: “Singeragezwa, ntungerageze. Njye singira amatiku sindwana intambara z’amagambo abayinshoraho bahura n’akaga, hari abadakorwaho kubera ko ni twe tutavugwaho, kandi ntitujya dutsindwa twirwanaho […].
Ubwo yabazwaga niba indirimbo ye yise Twookya isubiza Sipimika ya Sheebah Karungi, Diana yavuze ko aramutse yiyumvisemo yamwifuriza kuryoherwa n’ubutumwa bwayo, gusa ngo ntiyahangana n’abantu b’abanebwe.
Ati: “Namwifuriza kuryoherwa n’ubutumwa bwayo niba yumva ariwe bureba, irareba abiyita abaharanira uburenganzira bw’abagore (Fake Feminists) ndetse n’abantu babaho mu buzima bw’ikinyoma (Fake life), si nkeneye guhangana n’abantu b’abanebwe.”
Si ubwa mbere Diana yumvikana avuga amagambo asa nk’ayagasuzuguro, kuko no mu 2023 ubwo yabazwaga niba agiye gutangira intambara y’amagambo na Sheebah, yavuze ko atajya mu ntambara n’abantu b’abanyantege nke kuko na bo ubwabo batazi icyerekezo cyabo.
Mu butumwa bukubiye muri Twookya ya Diana bugaruka ku bantu babeshya ubuzima babamo, bakabeshya ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ubuzima butandukanye n’ubwabo babamo bw’ukuri.
Ibibazo biri hagati y’aba bahanzikazi bakunzwe muri Uganda ndetse no mu Karere, bigiye kumara imyaka ibiri kuko byatangiye mu mpera za 2022.
Twookya ni indirimbo ya Spice Diana imaze umunsi umwe, mu gihe Sipimika ya Sheebah yo imaze ukwezi igiye ahagaragara.