Stade Amahoro na Kigali Pelé Stadium zemerewe kwakira amarushanwa nyafurika
Siporo

Stade Amahoro na Kigali Pelé Stadium zemerewe kwakira amarushanwa nyafurika

SHEMA IVAN

August 11, 2025

Stade Amahoro na Kigali Pelé Stadium ziri sitade zemejwe ko zifite ibuga byemejwe n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) ko byemerewe gukinirwaho imikino nyafurika.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Kanama 2025, ni bwo CAF yashyize hanze urutonde rw’ibihugu ndetse n’ibibuga bifite byemerewe kwakira imikino mpuzamahanga iteganyijwe kuba irimo iya CAF Champions League ndetse na CAF Confederation Cup.

Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45, iri mu byemejwe cyane ko yujuje byose nkenerwa ku rwego rwa FIFA.

Ni ikibuga gifite ubwatsi busanzwe gusa buvanze n’ubukorano bushobora korohereza buri mukinnyi wese kubukiniraho.

Hemejwe kandi na Kigali Pelé Stadium yavuguruwe muri Werurwe 2023 nubwo rimwe na rimwe yagiye ikumirwa ku mikino y’ibihugu.

Stade Amahoro ni yo izakira umukino wa APR FC yatomboye Pyramids yo mu Misiri mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League n’uwa Rayon Sports yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Ibihugu 10 birimo Santafurika, Djibouti, Eritrea, Guinea, Lesotho, Namibia, São Tomé, Seychelles, Sierra Leone na Somalia ntabwo byemerewe kwakira iyi mikino kuko nta bibuga byemewe bifite.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA