STRADH yasabiye ibihano abakoresha abana imirimo ivunanye
Imibereho

STRADH yasabiye ibihano abakoresha abana imirimo ivunanye

HABIMANA Eric

February 6, 2026

Urugaga rw’abakozi baharanira Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (STRADH) rwifuza ko abakoresha abana imirimo ivunannye kandi mibi bafatirwa ibihano bikakaye kuko bari mu bangiza ejo hazaza h’Igihugu.

Ibi babigarutseho mu nama nyungurabitekerezo n’Inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga, Umuyobozi w’Urugaga rw’abakozi baharanira Uburenganzira bwa muntu (STRADH) Bizimana Alphonse, yavuze ko mu Karere ka Muhanga, Bugesera no mu Mujyi wa Kigali aho uru rugaga rukorera basanze hari abana bari munsi y’Imyaka 18 y’amavuko bakoreshwa imirimo mibi kandi ivunannye.

Ati: “Twasanze hari bamwe mu bana bakora mu mabuye y’agaciro, abandi binura imicanga ndetse hakaba n’abashowe mu mirimo yo kwahirira ubwatsi amatungo n’Ubwikorezi bw’amatafari kandi bagombye kuba bari ku ishuri.”

Bizimana avuga ko uruhare rwa mbere rufitwe na bamwe mu babyeyi babo bana bitwaza ubukene bwo mu miryango bagashora abana muri iyo mirimo.

Uwo Muyobozi yongeraho ko hari n’abakoresha abana imirimo ivunanye bashaka kubahemba amafaranga makeya y’intica ntikize kugira ngo babone inyungu z’umurengera.

Yavuze ko abo baturage bakoresha abana imirimo ivunanye bakwiriye guhabwa ibihano bikaze kugira ngo bacike kuri iyo ngeso.

Umuyobozi w’Umushinga Twiyubakire ku nkunga ya FCDO-TROCAIRE Rwanda Nyiramajyambere Scholastique, avuga ko kuva mu mwaka wa 2010-2016 mu Mirenge bakoreramo yo mu Karere ka Muhanga, Bugesera, Kigali no mu Karere ka Rutsiro bamaze kuvana abana 945 mu mirimo mibi.

Ati: “Uyu ni umubare utari mutoya kandi utari mwinshi ugereranyije n’uburemere bw’iki kibazo cy’abakoresha abana imirimo ivunanye, nta gikozwe bishobora gutuma biyongera.”

Nyiramajyambere anenga abarebera iki kibazo bakagifata nk’ibisanzwe, avuga ko n’abashinzwe gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ateganya babigendamo biguru ntege kuko abafatiwe muri ibi bikorwa bafatwa nyuma y’igihe gitoya bakarekurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi nk’umwe mu Mirenge ucukurwamo amabuye y’agaciro menshi, Gihana Tharcisse avuga ko ibihano bikwiriye gukazwa ku bakoresha abana imirimo mibi, kuko hari abateshwa amashuri kubera gushukishwa amafaranga.

Ati “muri ibi biganiro inzego zitandukanye zihakuye ingamba kugira ngo imirimo ikoreshwa abana icike burundu, natwe nk´ubuyobozi uruhare rwacu twarwumvise kandi twari turuzi, ikigiye gushyirwa mu bikorwa ni ukuzikaza ndetse no gukurikiza mategeko kuri abo batana.”

Itegeko nimero 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga Umurimo mu Rwanda, umukoresha wo mu bigo byanditse uzakoresha umwana cyangwa uzagaragaraho uruhare urwo ari rwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi, by’umwihariko uzakoresha abana imirimo yo mu ngo hanze y’umuryango acibwa amande hagati y’amafaranga y’u Rwanda100 000 na 500 000.

Iryo tegeko rikavuga ko umukoresha wese yaba uwo mu bigo byanditse cyangwa bitanditse ugaragaraho uruhare urwo ari rwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi ashobora guhagarikirwa imirimo by’agateganyo mu gihe kiri hagati y’iminsi 7 n’ukwezi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abakozi baharanira Uburenganzira bwa muntu Bizimana Alphonse avuga ko abakoresha abana imirimo mibi bakwiriye guhanwa hakurikijwe itegeko rigenga umurimo mu Rwanda
Umuyobozi w’Umushinga Twiyubakire Nyiramajyambere Scholastique avuga ko bamaze kuvana abana 945 mu mirimo ivunanye basubizwa mu ishuri
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Gihana Tharcisse avuga ko hari bamwe muri abo bana bateshejwe amashuri
Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA