Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ku Isi,(WFP) ryatangaje ko mu bantu miliyoni 20 bugarijwe n’inzara muri Sudan; miliyoni 6 muri bo bugarijwe n’inzara ikabije, barimo miliyoni 2 batuye mu bice bigoye ko bagerwaho n’imfashanyo.
Ni mu gihe Urugaga rw’Abaganga muri Sudan (Sudan Doctors, Network) rwatangaje ko ibitero by’indege biherutse by’umutwe w’Ingabo za RSF ukomeje guhangana n’Ingabo za Leta ,(SAF)byagabwe muri Kalogi mu Majyepfo ya Kordofan, byishe abantu 116 barimo abana 46.
Uyu ukaba ari umwaka wa gatatu iki gihugu kiri mu ntambara imaze kugwamo abantu ibuhumbi 26,000, abarenga miliyoni 9 bari mu buhungiro mu gihe abandi miliyoni 30 bakeneye ubutabazi bwihuse.
Hari bimwe mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu bivuga ko uhurije hamwe abicwa n’intambara, inzara n’ibindi byago basaga 150,000 mu gihe cy’imyaka itatu.
WFP yavuze ko bagerageje uburyo bwose bushoboka kugira ngo batange imfashanyo mu bice byugarijwe ariko ibyo bidashoboka cyane nko mu bice bicyugarijwe n’intambara n’urugomo nka el-Fasher, mu majyaruguru ya Darfur, Umujyi wa Babnusa mu Ntara ya Kordofan, n’ahandi ingabo za RSF zivuga ko zifashe mu kwezi gushize.
Ingabo za RSF ziherutse kugaba ibitero ku ishuri ry’inshuke n’ahandi hatandukanye mu gace ka Kalogi muri Kordofan nkuko Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kalogi yabihamirije Al Jazeera, bihitana 116 barimo abanyeshuri 46.
Icyo gitero cyagabwe kuri iryo shuri ku wa 04 Ukuboza, nyuma izo ngabo zikomeza kugaba ibindi bitero ku basivili mu bice bitandukanye mu gihe hagikomeje impungenge ko umubare w’abari gupfa ushobora gukomeza kwiyongera.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana muri Sudan Sheldon Yett, yamaganye icyo gitero, avuga ko ari ihohoterwa rikabije kandi abana badakwiye kugwa mu bitero nk’ibyo asaba impande zihanganye muri icyo gihugu guhagarika intambara no kwemera ko imfashanyo zigera kubo zigenewe.
Umuryango w’Abibumbye (Loni) utangaza ko agace ka Kordofan muri Sudan gashobora guhura n’ibyaha by’ubugome bukabije bisa nk’ibyabereye mu Mujyi wa el-Fasher.
Kuva RSF yatangaza ko yafashe umujyi wa Bara uri mu Majyaruguru ya Kordofan hamaze gupfa abasivili 269 mu gihe kitangana n’ukwezi kubera ibitero by’indege n’ibitero bikomeza kugabwa.
Hagati aho ingabo za RSF zikomeza kwitana ba mwana n’Ingabo za Leta ya Sudan ku kuba nyirabayazana w’ibitero bigabwa mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.
