Sudan: RSF yishe abantu 25 abandi amagana baburirwa irengero
Amatangazo

Sudan: RSF yishe abantu 25 abandi amagana baburirwa irengero

KAMALIZA AGNES

October 23, 2024

Umutwe w’Inkeragutabara wigumuye ku Ngabo za Sudani (Rapid Support Force/RSF) wagabye igitero mu Burasirazuba bw’iki gihugu muri Leta El Gezira (Al Jazirah) cyahitanye abantu 25, mu gihe abaturage babarirwa mu magana baburiwe irengero abandi bakaba bahunze ingo zabo.

Uyu mutwe ugabye iki gitero kimeze nko kwihimura nyuma y’iminsi mike umaze utandukanye n’uwari Umuyobozi wawo Abuagla Keikal, wahise uninjira mu gisirikare cy’Igihugu, unakomoka muri ako gace kagabwemo igotero.

Umwe mu bahunze iki gitero mu kiganiro n’ikinyamakuru Sudan Tribune, yavuze ko kuba abantu bahunze kandi baburanye n’imiryango yabo ari ibintu biteye ubwoba.

Ni mu gihe kandi ejo hashize RSF nabwo yagabye igitero mu Mujyi wa Leta ya Wad Madani, cyasize gihitanye abantu 31 nkuko byatangarijwe Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Abaturage bavuga ko RSF yakupye imiyoboro y’itumanaho muri ako Karere, ariko mbere yaho ingabo z’Igihugu zari zinjiye mu gace ka Tambul zibanza kwica Umuyobozi muri RSF ndetse bahatirwa kuva muri ako gace.

Intambara muri Sudani ikomeje kuba ikibazo gihangayikishije ndetse Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye ntibasiba kugaragaza ko batewe impungenge na yo mu gihe ikomeje gukaza umurego ikimura kandi igahitana ibihumbi.

Ubwo iyi ntambara yatangira muri Mata 2023, yahanganishije ingabo za Leta ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan na Mohamed Hamdan Dagalo wari uyoboye RSF, aba bombi bagize uruhare mu guhirika ubutegetsi bwa Omar al Bashir, wahiritswe ku butegetsi mu 2019, nyuma baza kunanirwa gusaranganya ubutegetsi bituma batangira imirwano.

Impande zombi zakomeje imirwano ndetse mu bihe byatambutse umutwe wa RSF wagenzuraga umujyi wa Khartoum nubwo ingabo z’igihugu zaje kubigaranzura mu mirwano yatumye benshi bahatakariza ubuzima.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA