Sudani: Gufata ku ngufu abagore bikomeje gukaza umurego
Mu Mahanga

Sudani: Gufata ku ngufu abagore bikomeje gukaza umurego

KAMALIZA AGNES

March 20, 2024

Mu gihe amakimbirane   n’intambara bikomeje kwiyongera hagati y’ingabo z’igihugu SAF, ndetse n’umutwe bihanganye wa RSF, igitsina gore gikomeje guhohoterwa no gufatwa ku ngufu bikabije.

Ikinyamakuru BBC, cyatangaje ko abaganiriye nacyo bavuga ko ab’igitsina gore bafatwa ku ngufu batitaye ko ari bato cyangwa ari bakuru ndetse bakanicwa.

Bongeyeho ko n’abanyamakuru bagera aho imirwano ibera mu murwa mukuru, i Khartoum na bo bicwa kugira ngo badatangaza ukuri.

Abayobozi bakuru ba Loni batangaza ko amakimbirane muri iki gihugu ashobora kuzateza inzara ishobora gutuma Sudani iza ku isonga mu bihugu byugarijwe n’inzara ku Isi.

Igisirikare cy’igihugu gikomeje kugaba ibitero ahabarizwa umutwe wa Rapid Support Force (RSF), ari nawo  ushinjwa kwica abasivili no gufata ku ngufu.

Mu byumweru bitambutse ingabo z’igihugu zishimiye kwambura uyu mutwe Televiziyo na Radio by’igihugu byagenzurwaga nawo kuva intambara yatangira mu mezi icyenda ashize.

Iyi ntambara imaze guhitana ababarirwa mu 14.000 mu gihe abandi amagana bakuwe mu byabo.

TANGA IGITECYEREZO

  • Nukurigose abobagore bomuri sudani barababaje arikose nkakanama karoni gashinzwe umutekano kwisi iyo kabonye ibintunkibyo kokabikoraho ikikoko ? Icyabo nukwigudira iwabo muramerika bakabivugira iyobibereyekoko ?Nukuri gose ngewe iyonumvise umugore ahohotewe birambabaza cyane gose amahanga nahagurukire icyocyibazo kuko abobagore barababaje .

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA